
Umuraperi Nuur Fassasi uzwi mu muziki nka Diplomat yasoje amasomo ye muri kaminuza ya Mount Kenya.
Yigaga ibijyanye n’imibanire ndetse no kuyobora “Social work and administration.”

Mu gihe yari amaze yiga, Diplomat avuga ko kubangikanya amasomo ndetse n’umuziki bitamworoheye.
Gusa ngo yagerageje kubikora byombi kuko yabonaga ari ngombwa.
Ati “Kwiga nkanakora umuziki ntabwo byanyoroheye gusa byombi nagombaga kubikora kandi narabishoboye.”
Mu kwezi gushize, Diplomat yavuze ko ari bwo yambaye ikanzu (gown) yerekana ko amasomo yayasoje.
Diplomat yamenyekanye ku ndirimbo zirimo iyitwa “Kebuka ngufotore”, “Indebakure”, “Umucara w’ibihe”, “Ikaramu” kandi afite n’izindi ndirimbo zitandukanye.