
Niyomugabo Dieu d’Amour uzwi nka Dj Diddyman Vuba Vuba ni umwe mu basore bavanga umuziki hano mu mugi wa Kigali ndetse no kuri Radio Magic Fm yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Nshimira akaba yarayikoranye n’abasore babiri bagize itsinda rya Them Guys.
Mu kiganiro na Kigalihit uyu musore winjiye muri muzika bwa mbere nyuma y’imyaka myinshi akora akazi ko kuvanga umuziki yatubwiye icyamuteye gukora indirimbo .
Yagize ati “bitewe n’ikiganiro akora kuri Magic Fm cyo guteza imbere imbere muzika nyarwanda uhereye ku bahanzi bakizamuka benshi bita Upcoming kubera ingorane nyinshi bahura nazo iyo bakijya mu muzika bwa mbere nko kugorwa kubona uko bageza ibihangano byabo mu itangazamakuru ndetse no kuzikora muri studio handi henshi hatandukanye .
Yakomej agira ati “ ntababeshye nanjye nk’umwe mu bantu bakora mw’itarambere rya muzika nyarwanda bicishije mu kuzivanga haba mu tubyiniro dutandukanye hano muri Kigali izo mbogamizi nanjye nahuye nazo ku munsi wa mbere nkijya gukorera indirimbo muri Studio ya The Mane aho Umusore utunganya umuziki muri iyo studio uzwi nka Holybeat yatugonye kugira tubone indirimbo twari twaramaze kwishyura hiyongeraho no kuba yarayikoze mu buryo butari ubwa kinyamwuga ibintu byambabaje cyane .
Diddyman nyuma yo kutubwira ibibazo yahuye nabyo ubwo yakoraga indirimbo ye ya Mbere yise Nshimira yatubwiye ko iyo ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gushimisha abakunzi ba muziki nyarwanda kuko n’indirimbo yo kubyina aho umuntu wese yazajya ayifashisha mu birori bitandukanye cyangwa mu tubyiniro aho abantu baba bishimye .
Ku bijyanye n’abasore babiri bayikoranye yongeyeho ko abo basore bafite itsinda ryitwa Them Guys bakaba bari muri babandi abantu bita Upcoming akaba yarifuje kwifatanya nabo mu rwego rwo kubafasha kumenyekanisha impano bafite yo kuririmba .

Mu gusoza ikiganiro cyacu twamubajije niba umuzika awinjiyemo nk’akazi cyangwa ari ukwishimisha atubwira ko awujemo nk’akazi kuko afite indir minshinga myinshi mu kwezi kwa cumi n’abiri aho bwo yifuza kuzashyira hanze indirimbo icyarimwe n’amashusho yayo nubwo yanze kudutangariza uko izaba yitwa .
Indirimbo Nshimira ya Diddyman na Them Guys ifite iminota itatu n’amasegonda 26 ikaba byarakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Holybeat muri The Mane studio.