Dj Dizzo wavuye mu Bwongereza arashinjwa ububeshyi nyuma yo kuza afunguwe

Mutambuka Derrick wamenyekanye nka DJ Dizzo ubu wamaze kugera hano mu Rwanda nyuma y’igihe ashakirwa inkunga yo kumutahana aho bivugwa ko yaje kurangiriz ubuzima bwe nyuma yo kubwirwa n’abaganga ko asigaje iminsi 90 akitaba Imana kubera indwara ya Cancer yo mu muhogo amaranye igihe,ubu arashinjwa  ubuhemu n’ububeshyi nyma y’uko hari amakuri yamenyekanye ko yaje afunguwe mu Bwongereza aho yashinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu .

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2022 nibwo ku rubuga rwa Twitter hatangiye gucicikana amakuru avuga ko uyu Dj Dizzo uherutse gutangarizwa ko asigaje iminsi 90 akava mu buzima ko yageze mu Rwanda afunguwe aho yashinjwaga icyaha cyo gufata ku ngufu ,Gukubita no gukomeretsa umugore ndetse akaza no gukatirwa imyaka 9 n’inkiko zo mu Bwongereza .

Aya makuru yamenyekanye nyuma yaho hasakajwe inkuru yanditswe n’ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu cyitwa Choniclelive.co.Uk ivuga ko yakoze icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa ku tariki ya 19 Ukuboza 2015 .

Ni inkuru zageze hanze zihita zituma uyu musore yanjamwa cyane n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’umugore by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Babinyujije ku biganiro mu matsinda bibera kuri Twitter bimaze kumenyekana nka ‘Space’, ku wa 30 Kamena 2022 abantu batandukanye baganiriye ku kibazo cy’uyu musore.

Uwiyise Godfather wari watumiye abarenga ibihumbi bitanu ngo baganire ku kibazo cya DJ Dizzo mu kiganiro yise ‘We need our money back’ yagaragaje ko atashimishijwe n’uko bahishwe ko uyu musore yari yarakoze ibyaha bikomeye birimo no gufata ku ngufu abagore ndetse yanigeze kubihamywa n’urukiko.

Uyu musore wari uyoboye iki kiganiro yavuze ko ikibabaje atari uko hari abantu batanze amafaranga yabo mu gufasha DJ Dizzo, ahubwo ikibabaje ari uko batabwiwe ukuri ngo nibura babikore bazi neza uwo bari gufasha.

Daddy de Maximo nk’umwe mu ba mbere baganirije DJ Dizzo akamenyekanisha ikibazo cye, yabarijwe muri iki kiganiro niba koko yari azi ikibazo cy’uyu musore.
Asubiza, Daddy de Maximo yavuze ko ubwo yakoreshaga ikiganiro uyu musore yari ameze nabi cyane ku buryo atigeze ashaka kumenya byinshi ku hahise he, ahubwo yatekereje uko yamufasha kuva mu buribwe yari arimo.

Ati “Njye ndibuka nganira nawe yari ameze nabi, yari arembye ku buryo abari bakurikiye ikiganiro kuri Instagram byabakoze ku mutima. Njye nafashije umuntu ngendeye ku buribwe yari afite icyo gihe ntabwo nigeze ndeba ahahise he.”

Icyakora nubwo ikiganiro cyari kiswe ‘We need our money back’ [kugaruza amafaranga yacu] benshi mu batanze ibitekerezo ntabwo bigeze basaba gusubizwa amafaranga batanze ngo afashe DJ Dizzo gutaha, ahubwo bavuga ko bagombaga kubwizwa ukuri ku muntu wari ukeneye ubufasha bityo bakamufasha bamuzi neza.

Hari aho byageze abatangaga ibitekerezo bagaragaza ko batababajwe no kuba baramufashije kandi yarakoze ibyaha, bagaragaza ko n’umuntu ufunze ari muri gereza, aramutse afite ubuzima buri ahabi atasaba ubufasha ngo abwimwe.

Ikindi bagarutseho muri iki kiganiro ni ugusaba abari hafi ya DJ Dizzo kumuganiriza akegera abantu akavuga uko inkuru ye itaramenyekanye yagenze, yaba yarakoze ibyaha akabisabira imbabazi bityo koko yaba ari n’uzataha mu gihe cy’iminsi yavuze akazaba yarababariwe akitaba Imana mu mahoro.

Ikindi cyagiweho impaka ni ukuntu DJ Dizzo wakatiwe gufungwa imyaka 9 n’amezi icyenda mu 2017 azira ibyaha yari yarakoze mu 2015, uyu munsi yaba yararekuwe akaba ari mu Rwanda, ariko nta wari ufite amakuru arambuye kuri iki kibazo.

Aha hagiye habaho kugenekereza ku mpamvu zaba zatumye arekurwa ariko mu by’ukuri nta wigeze avuga ko azi neza impamvu nyayo yabyo.

Hari uwanditse kuri Twitter ko DJ Dizzo bamufunze imyaka itanu mu icyenda bari bamuhaye, bamuha imbabazi ariko akagomba guhita ataha. Rero yanze kuza nk’umuntu wafashe abagore ku ngufu ahimba ikinyoma karundura ko agiye gupfa.

Muri Gicurasi 2022 nibwo hatangiye gukusanywa amayero 8500, arenga miliyoni 9Frw yo gufasha DJ Dizzo uvuga ko arwaye kanseri ikomeye gutaha iwabo mu Rwanda akaba ari naho yazarangiriza ubuzima bwe.

Ahagana mu 2018 ubwo yari yujuje imyaka 19, DJ Dizzo nibwo yamenye ko arwaye kanseri yari iturutse ku kibyimba yarwaye mu muhogo.

Icyo gihe yarivuje ndetse icyizere cyo kubaho kirushaho kwiyongera cyane ko yabonaga ibimenyetso by’uko yakize.

Mu 2021 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyakamejeje ku Isi yose, DJ Dizzo ntiyari akibona uko ajya kwa muganga gukurikirana uburwayi bwe usibye ko ku bwe yumvaga yarakize.

Nyuma y’igihe DJ Dizzo yatangiye kuribwa mu nda, agiye kwivuza mu Ukuboza uwo mwaka bamenya ko yaje gufatwa n’indi kanseri yo mu rukenyerero.

Kuva icyo gihe yatangiye imiti, agerageza kwivuza nubwo bitari byoroshye. Mu minsi ishize, DJ Dizzo yaje kumenyeshwa n’abaganga ko asigaje amezi atatu yo kubaho.

Icyakora nubwo byari bigoye kubyakira, DJ Dizzo yavuze ko yahise agira icyifuzo kimwe mu buzima bwe, asaba Imana ngo izamuhe gusoreza ubuzima bwe mu Rwanda, igihugu cyamubyaye.

Buri wese wumvaga inkuru y’umwana w’umusore w’imyaka 23 ariko wamaze kwakira ko agiye gupfa ndetse yifuza gupfira mu rwamubyaye, impuhwe zabaga nyinshi amafaranga yari akenewe arakusanywa mu minsi ishize arataha ubu ari kubarizwa mu Rwanda.


204 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Dev Manager

Leave a Reply

Your email address will not be published.