
Muri iyi minsi abasore batandukanye bakora akazi ko kuvanga umuziki bazwi nka ba Dj mu rwego rwo guteza imbere umuziki bakomeje kugenda bakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda .
nyuma yo gukorana indirimbo 1 Million c’est Quoi na Peace Jolis ,Dj Miller umwe mu badj dufite hano mu Rwanda ukunzwe cyane yashyize hanze indirimbo Iri Joro ni Bae ari kumwe na Knowless ,Riderman na Dream Boys .
mu kiganiro na banyamakuru uyu musore yagize ati ‘ Nyuma yo ushyira hanze indirimbo ye ya mbere ariko ntifate nkuo yabishaka kuri ubu yifuje gukorana na bahanzi kuko nin bamwe mu bubatse amateka mu ruganda rwa Muzika hano kandi bakunzwe cyane .
Mu gusoza Dj Miller yavuze ko ubu ku ndirimbo ebyiri afite hari nindi mishinga myinshi afite muri studio harimo izo afitanye n’abahanzi bakomeye hano ariko harimo nize ku giti cye .
Tubibutse ko indirimbo iri Joro ni Bae yagiriye hanze rimwe n’amashusho yayo ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer ishimwe Clement wo muri Kina Music naho amashusho agatunganywa na Meddy Saleh muri Press It
350 total views, 1 views today