
Uyu mwana w’imyaka 15 utangiye urugendo rwe rushya muri muzika ubundi amazina ye ni Olivier Muco Nicholson akaba umuhanzi uririmba injyana ya R&B na Pop. Uyu musore ubundi ni umurundi mu byangombwa ariko nanone nyina n’ubwo ari umurundikazi yakuriye mu Rwanda anahatura igihe kinini gusa kuri ubu bakaba batuye mu Bwongereza ari naho Muco kuri ubu abana n’umuryango we dore ko se ari Umwongereza.
Iyi ndirimbo nshya ya Muco na Dj Pius yitwa ‘No More’ ikaba ari indirimbo yakozwe na Producer Iyzo mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na AB Godwin umusore uri kuzamuka neza mu bijyanye no gufata ndetse no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi mu Rwanda. Aganira na Inyarwanda Dj Pius yatangaje ko yahisemo gufasha uyu mwana kuko yamubonyemo impano.
Yagize ati: “Ni umwana nabonye nsanga afite impano, iyi ni yo mpamvu nahisemo ko njye nawe twakorana indirimbo kugira ngo byibuza abakunzi ba muzika y’u Rwanda babashe kumenya neza uyu muhanzi ufite impano.” Dj Pius yabwiye umunyamakuru ko uyu mwana aramutse ashyigikiwe, yaba umwe mu bahanzi beza bafasha muzika y’u Rwanda ndetse n’akarere kwamamara cyane ko akiri muto kandi afite impano yo gushyigikirwa.
350 total views, 1 views today