
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2019 nibwo itsinda rya Charly na Nina ryahagurutse mu Mujyi wa Kigali ryerekeza muri Nigeria, aho bitabiriye itangwa ry’ibihembo bya AFRIMA.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 200 Ugushyingo 2019 nibwo abahanzi Charly na Nina , Amalon ndetse na Dj Pius baherekejwe na Producer Madebeat bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali berekeje mu birori bya Afrima bibera muri Nigeria .
Mbere y’uko bahaguruka i Kigali batangarije itangazamakuru ko berekeje muri icyo gihugu mu birori byo gutanga ibihembo bya Afrima aho Charly na Nina ndetse n The Ben bari mu bahatanira ibyo bihembo .
Babajijwe impamvu bajyanye n’abahanzi Dj Pius na Amalon ndetse na Madebeat bavuze ko kujyana nabo ari nk’urugendoshuri bagiyemo atari Afrima gusa kuko Nigeria n’igihugu gituwe n’abaturage benshi kandi cyateye imbere muri muzika bakaba bifuza kuzagira byinshi bigira ku banyamuziki babo kandi igihe nikibakundira bazakorerayo imishinga myinshi nkuko basanzwe babigenza iyo basohotse mu gihugu .
Ku ruhande rw Dj Pius we yadutagarije ko agiye muri Nigeria n’Amalon mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya 1k Entertainment bakoramo bombi aho bateganya kuzakorerayo indirimmbo n’abahanzi batandukanye bo muri icyo gihugu akba ari nato mpamvu musona tujyanye na producer wacu Madebeat kugira ngo abe ariwe uzadufasha gutunganya imishinga yose tuzakorera muri icyo gihugu , naho ku bijyanye n’abahanzi bumva biteguye gukara nabo yanze kugira icyo abitangazaho ababwira ko bazategereza bagapfunduira agaseke abanyarwanda nibava muri urwo rugendo
