Dore Abakobwa 10 bagomba guhabwa Title ya Miss Rwanda, abandi bose babyiyita ushatse wabita abatubuzi

Mu Rwanda abanyarwanda benshi ntibabasha gutandukanya Umukobwa ukwiye kwitwa Miss ndetse n’ubyiyitirira, iyo hagiye kuba igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazavamo nyampinga wu Rwanda,habaho uburyo bwuko buri mukobwa wese yiyandikisha ngo hatorwemo uzahiga abandi.

Iyo bamaze kwiyandikisha habaho amajonjora kujyeza umukobwa rukumbi ukwiye ikamba rya Miss Rwanda abonetse, ariko kujyeza ubu mu Rwanda usanga buri m’ukobwa wese wagize amahirwe yo kwitabira amarushanwa ya Miss wese ku izina rye ahita yiyongeraho Title ya Miss Rwanda, ibi ntabwo bikwiye kuko aba arimo gukoresha Title yabandi mumafuti ndetse aba bakobwa akenshi usanga ari zankora busa ziriza ubwambure bwazo kumbuga nkoranya mbaga,aba bakunze kwitwa aba slay queen,ikibabaje usanga kumbuga zabo muri mumyirondoro ye(Bio) aba yarongeyeho ngo miss…..

Abanyarwanda benshi bagiye binubira ibi bintu ,bibaza bati”ese niba buri mukobwa wese ugize amahirwe yo kurenga ijonjora ahita yitwa miss kuki badahita bose babimika bakirenga amajonjora.

Iki kibazo abanyamakuru baheruka kukibaza Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid umwe mubategura irushanwa rya Miss rwanda mugusubiza nawe yavuze ko rwose iki ari ikibazo bafite ndetse asaba ko itangaza makuru ryagira uruhare mukumenyesha abanyarwanda umukobwa nyawe ukwiye kwitwa Miss ndetse ahita abibutsa ko miss buri mwaka aba ari umwe ari uwegukanye ikamba.

U Rwanda kimwe niibindi bihugu, bigira amarushanwa y’ubwiza aho umukobwa urushije abandi yambikwa ikamba ndetse akanahabwa izina rya Miss w’icyo gihugu. Mu guhitamo ubikwiye ahanini hagenderwa ku bwiza bw’inyuma, ubuhanga n’umuco ndetse n’uburyo abahatana basubiza ibibazo babazwa n’akanama nkemurampaka.

Aya marushanwa y’ubwiza, amateka avuga ko yatangiye mu myaka myinshi mbere ya Yesu, ku nshuro ya mbere mu mwaka w’1854 niho hateguwe irushanwa ryenda gusa nk’ay’iki gihe rikaba ryarabereye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, riteguwe na Phineas Taylor Barnum.

Nyuma y’iri rushanwa hagiye hakomeza gukorwa amarushanwa y’ubwiza atandukanye gusa abayategura bakibanda cyane ku bwiza n’indangagaciro z’abenegihugu bitewe n’aho ribera.

Nyampinga w’igihugu aba afite inshingano zo guhagararira no kugeza ijwi aho abakobwa bagenzi be baba batabasha kugera, guhagararira igihugu mu marushanwa y’ubwiza ndetse no gufata iya mbere mu gufatanya na bagenzi be kubaka no guteza imbere igihugu.

Gutora nyampinga bwa mbere mu Rwanda byabaye mu mpera z’umwaka w’1992, gusa ntibyagenda neza kuko ba nyampinga batahawe ibyo bari basezeranyijwe.

Mu mwaka w’1993 ni bwo Uwera Delila yabaye Nyampinga w’u Rwanda, bikaba byari ibirori bikomeye biyobowe na Mc Lion Imanzi ndetse bikaba byaracaga kuri Televiziyo y’igihugu imbonankubone.

Irushanwa rya nyampinga ryongeye kuba mu mwaka wa 2009 ubwo ikamba ryegukanwaga na Bahati Grace, muri 2012 ryegukanwa na Kayibanda Mutesi Aurore, muri 2014 ryegukanwa na Akiwacu Colombe;

Muri 2015  ryegukanwa na Kundwa Doriane, muri 2016 ryegukanwa na Mutesi Jolly, muri 2017 ryegukanwa na Iradukunda Elsa, muri 2018 ryegukanwa na Iradukunda Liliane, muri 2019 ryegukanwa na Nimwiza Meghan, muri 2020 Ikamba rya Miss Rwanda rikaba rifitwe na Ishimwe Naomie.

Miss Rwanda 1993 , Uwera Delila

Miss Rwanda 2009, Bahati Grace

Miss Rwanda 2012, Mutesi Aurore

Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe

Miss Rwanda 2015, Kundwa Doriane

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane

Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

Kuri ubu hatangiye urugendo rwo gutora Miss Rwanda 2021 ugomba gusimbura Nishimwe Naomie.

2,993 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.