Dore ibimenyetso ndakuka bizakwerekako Umugore ari kurangiza mu gihe cy’Imibonano Mpuzabitsina

Burya ngo  abagabo bo akenshi bagera ku byishimo byanyuma mu gihe cyo gutera akabariro,ariko  abagore bo si ko bigenda kuko abenshi bavuga ko batajya barangiza kubera ko abagabo babo babasiga bakibishaka.

 

Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina umugabo utajya atuma umugore we arangiza  bishobora gutuma umugore ashaka undi mugabo bakorana imibonano kandi mu gihe uyu mugabo wundi abashije kumugeza kuri ibi byishimo, uyu mugore ahita yumva ko ari we mugabo ndetse ko aruta kure uwo babana mu rugo ibi bikaba byakurura amakimbiriane ashobora kugeza ku gutandukana kw’abashakanye.

Mugabo rero ni inshingano zawe kumenya umugore wawe ariko cyane cyane ukamenya ibimuranga mu gihe aganisha ku byishimo byanyuma mu gihe muri gutera akabariro maze mu gihe ataragera aha ukagerageza kwirinda kurangiza kuko nubikora uzaba utujuje inshingano zawe nk’uko umugore wawe abyiteze.

Ese Ibyo byishimo bituruka kuki?

Urubuga aufeminin   ruvuga ko iyo umugore abashije kurangiza neza ariho hantu umugore ashobora kubonera ibyishimo byinshi bishobora kuba bidasanzwe mu buzima iyo abashije gukora imibonano mpuzabitsina akarangiza neza.

Nyuma iyo umugore amaze kurangiza, cyangwa se ibyo byishimo bye bigeze ku ndunduro, bikurikirwa n’ agahe k’ ikiruhuko, cy’ umunezero, mbese cyo kuruhuka.

Dore Ibimenyetso bigaragara ku mubiri w’umugore iyo yishimye aganisha ku kurangiza.

  1. Muri ako kanya umutima uratera cyane, bityo n’ imitsi y’ amaraso nayo ikabyimba. Ibi byose biterwa na bya byishimo bidasanzwe umugore wese yifuza kugeraho.
  2. Ikindi kigaragaza ibi byishimo bikomeye, umubiri w’ umuntu uvubura umusemburo witwa endorphine, uyu musemburo ukaba n’ ubusanzwe ari wo utera ibyishimo by’ umubiri no mu buzima bwa buri munsi, aho wumva unezerewe cyane ku buryo nta wundi muntu mwaba muhuje kunezererwa muri ako kanya.
  3. Bamwe mu bagore, ibyishimo byabo biherekezwa n’ ibindi bimenyetso bimwe na bimwe nko kuvuza induru, kurira, kuniha, kunosha uwo muri kumwe mukorana iyo mibonano, kumufata
  4. Mu gihe tuvuga ko umugabo wari ufite igitsina cyafashe umurego gitangira gusohora, umugore we rugongo ye (clitoris) isa n’ aho isubirayo cyane cyane ko mu gihe cyo kubishaka iba yongereye ingano cyangwa se yahagurutse nk’ uko igitsina gabo kibigenza, noneho mu myanya y’ igitsina gore iri imbere ukinjira ikikanya ku buryo buhutiyeho, maze umugore akumva utuntu tumeze nkuturi kumukirigita tumuzamukamo umubiri wose.

Aha uramukomeza, guceceka ntukome, kuvuga amagambo menshi ariko atari kuri gahunda, n’ ibindi byinshi bitandukanye bitewe na buri muntu uko abyifatamo.

437 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.