Dore Imodoka y’agatangaza izahabwa Miss Rwanda 2021

Irushanwa rya Miss Rwanda rya 2021 rikomeje kuzamo udushya, nyuma y’impinduka zirimo ko mu bihembo hazatangwa na bourse yo kwiga kaminuza, kuri ubu imodoka nayo yahinduwe aho umukobwa uzegukana iri kamba azatahana Hyundai Cretta nshya.

Ubusanzwe umukobwa wegukanaga iri kamba, yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki, gusa kuri iyi nshuro azahabwa Hyundai Cretta izaba igezweho. Ni ukuvuga iyakozwe muri uwo mwaka.

Urebye ku mbuga za internet zicururizwaho imodoka, usanga iyi modoka igurishwa mu byiciro bine bitewe n’umwihariko wa buri kimwe. Igera ku madolari ibihumbi 21 y’amadolari ikagera ku bihumbi 26 by’amadolari. Ni ukuvuga hafi miliyoni 27 Frw gusa ni amafaranga ashobora kurenga kuko nk’ibyo biciro ni iby’ubwoko bwa 2020 mu gihe Miss Rwanda we azahabwa ubwoko bwa 2021 byitezwe ko izaba iri hejuru ya miliyoni 30 Frw.

Ubusanzwe Nyampinga w’u Rwanda yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift, yabaga ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 15 na 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwe mu itsinda ritegura Miss Rwanda yagize ati “Ubundi baduhaga ihari, ubu twatanze imodoka twifuza ko baduha, impinduka ya mbere ni uko imodoka ya Miss Rwanda uyu mwaka izaba ikoze uko tubyifuza.”

Iyi modoka ni imwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa zigiye gutangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru muri Kigali Marriott kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020.

Hyundai Cretta ya 2019 ni uku iteye

Ikiganiro n’abanyamakuru kigiye gutangira

Imodoka Miss Rwanda azahembwa iri mu bwoko bwa Hyundai

SRC:IGIHE

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *