
Sibomana Jean Bosco wamenyekanye nka Dr Scientific ni umuhanzi ubarizwa mw’itsinda rya The Legends yashyize hanze indirimbo yise Birashyusha mu rwego rwo kwifuriza abanyarwanda Noheli Nziza Ndetse n’umwaka mushya wa 2020
Uyu mugabo wakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye ndetse no mujyana nka afrobeat ndetse na Gakondo ubwo yatugezaho iyi ndirimbo yadutangarije ko indirimbo Birashyuha yayikoze mu rwego rwo kugira uyu mwaka yishimira ko yageze kuri byinshi muri muzika ye ndetse no mu buzima busanzwe .
Tumubajije Impamvu yishye Birashyuha ytubwiye ko muri iyi minsi ibintu byose bisigaye byiruka cyane ikindi iyo ndirimbo irimo ubutumwa butandukanye ku rubyiruko rw’iki gihe .
Mu gusoza Dr Scientific yatubwiye ko iyi ndirimbo yayikoze kugira ngo asoze umwaka ashimisha abakunzi be kandi abizeza ko akazi kagihari gakomeye kandi azakomeza akabakorera ibihnagano byhinshi kandi byiza akaba yabatuye iyi ndirimbo Birashyuha mu gihe bari kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’umwaka mushya wa 2020.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Laser Beat on the beat