
Sibomana Jean Bosco wamenyekanye nka Dr Scientific ni umuhanzi ubarizwa mw’itsinda rya The Legends yashyize hanze indirimbo Beretirida ivuga ku rukundo rwe n’umufasha we udahwema kumwereka uko amukunda.
Uyu mugabo umaze kugaragaza ubuhanga bwinshi bwo gukora indirimbo ziri mu njyana zose nka Afro beat ,Afro Pop ,Rumba na Rnb nubwo ubusanzwe azwiho kuririmba gakondo ariko ubu iyo yatuye umufasha we yayishyize mu njyana ya Reggae .
Mu kiganiro yagiranye na KIGALIHIT yadutangarije byinshi ku mpamvu yatumye akora iyo ndirimbo ‘’ yagize ati indirimbo Beretirida nayikoze nyuma y’igihe kirekire ntekereza impano idasanzwe naha umugore wanjye mpitamo kumukorera indirimbo yo kumushimira ibyiza yagiye ankorera mu gihe cy’imyaka 10 aho yamuhaye abana batatu barimo imfura ye y’umuhungu agakurikirwa n’umukobwa naho bucura akaba umuhungu .
Muri iyo ndirimbo avuga ibyiza bitatse umugore we harimo inseko ye n’indoro ye bikaba akarusho uburyo iyo yumvise ibihanganbo bye iteka amushyigikira akamusaba gukomeza gukora cyane kandi amwizeza ko azamuhora iruhande igihe cyose azaba akiri muzima . nawe mu butumwa bwose yatanze muri iyo ndirimbo yahamije nko azamukunda iteka ryose kuko urukundo amuha rugiye kuzamusaza .
Dusoza na Dr Scientific yatubwiye ko ashimira umuryango wamuhekeye umufasha akaba igihe cyose azahora ashimira ababyeyi be ndetse n’inshuti zose z’umuryango .
Yaboneyeho gufata umwanya agira inama abagabo bagenzi be ndetse na abagore ko bakongera ingufu mu kwita ku ngo zabo kuko muri iyi minsi ingo zirasenyuka kubera kutubahiriza inshingano zo kwita ku rugo ibi bikaba biri muri bimwe Umukuru w’igihugu iteka asaba abanyarwanda ko bagomba kubahana no koroherezanya muri byose kuko iterambere ry’umuryango rituma n’igihugu gitera imbere .

Ku ruhande rw’itangazamakuru yashimiye byihariye ikinyamakuru Kigalihit uburyo kidahwema kumuba hafi ndetse n’ibindi binyamakuru byinshi bikorera hano mu Rwanda uburyo bimutera ingabo mu bitugu ndetse n’abakunzi b’umuziki we bahora iteka bakurikirana ibihangano
Indirimbo Beretirida yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Pastor P naho amashusho yo akaba azakorwa mu minsi ya vuba .