
Sibomana Jean Bosco wamenyekanye nka Dr Scintific ni umuhanzi ubarizwa mw’itsinda rya The Legends aho abanamo na mugenzi we King The winner ,Kuri ubu uyu mugabo yashyize hanze indirimbo yise Rwanda Ivuga ibyiza bitatse u Rwanda
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aririmbamo amagambo yuzuye byinshi mu bitatse u Rwanda aho yagize ati “Ibyiza by’u Rwanda ni byinshi cyane keretse uje ukareba nawe wagubwa neza. Rwanda uratuwe, utuwe n’abanyarwanda, Rwanda uragendwa, ugendwa n’amahanga. Uzarebe uwahageze ntiyifuza gutaha kubera ibyiza by’aho. Rwanda waje ukenewe, wihutishije iterambere ry’abanaywranda, utsura umubano mwiza n’ibindi bihugu.”
Muri iyi ndirimbo Dr Scientific yashtse kugaragaza uko u Rwanda ruteye nyuma ya Jenoside yakorewe abahanzi aho avuga byinshi ku kwiyubaka nyuma y’Imyaka 25 naho rugeze mw’Iterambere kugeza aho abanayamahanga iyo barugezemo batifuza gusubira iwabo kubera Ubwiza,ubuzima ndetse n’umutekano usesuye baba bafite .
Mu Kiganiro na Kigalihit Dr Scientific wamenyekanye mu ndirimbo nka nzatuza, Ubutwari,Why,Leave The Drug na Rwandan Girl yadutangarije byinshi muri muzika ye ndetse anadutangariza uko we igihe cyose aba yumva yafasha amatsinda y’abahanzi benshi bafite Impano aho akorana Indirimbo nabo .
Yagize ati mbinyujije mucyo nise Economic for African Talent ltd mfite abahanzi mfasha mbicishije mu matsinda ngenda nshinga mu bice bitandukanye muri ayo magroup yose buri imwe agiye afite Umuhanzi ubamo agenda azamura bitewe n’Impano afite muri we .Itsinda Rya Mbere ni The Legends abanamo na King The winner, Direction Music afashamo umuhanzi Sean Protae uyu we akorera muzika mu gihugu cya Uganda ariko iyo ari mu biruhuko Inaha akaba ariwe umufasha kumenyekanisha ibihangano bye hano mu Rwanda

Yakomeje atubwira ko afite irindi tsinda ryitwa Vision Group afashamo Uwitwa Andre we akaba yibera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika , Tradition music ikaba ibamo umuhanzi witwa Nkwakuzi Emanuel. Hakaba n’indi Group yitwa ‘Abakangurambaga’ , iyi ikaba iba mu ntara y’Amajyepfo.
Tumubajije ukuntu abasha gufasha izo group zose yadusubije ko kubera ukuntu abona urugendo ari rurerure muri muzika nyarwanda we yishimira kuba abona hari aho ageze ateza muzika imbere kandi akaba abona ko abishyize hamwe ntakibananira kaba asaba abahanzi bagenzi be bitwa ko bagafashe gushyiramo ingufu bagafasha barumuna babo .