
Sibomana Jean Bosco wamenyekanye nka Dr Scientific ni umuhanzi ubarizwa mw’itsinda rya The Legends yifashishije umuhanzikazi Nessa ubarizwa muri Empire Records mu ndirimbo nshya yise Birahinduka.
Uyu mugabo uzwiho gukoresha ingufu nyinshi cyane mu kugaragariza abakunzi ibihangano bye twamegereye atubwira impamvu yifashishije uyu muhanzikazi ukizamuka Nessa atubwira ko we iteka iyo abonye umuhanzi ufite impano kandi utarabona ubushobozi bwo gukora nka bandi yifuza gukorana nawe gusa we yamubonyemo ubuhanga buhambaye kandi yagiraga ngo ubutumwa buyirimo buzagere kubo bugenewe neza.
Tumubajije impamvu yayise birahinduka yatubwiye ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yabugeneye by’umwihariko abagabo aho yifuzaga aho abasaba gufata abagore babo neza kandi bagashyira mu nshingano zabo kwita ku ngo zabo.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na producer Laser Beat
