
Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 15 nzeri 2019 nibo kimwe cya kabiri cy’amarushanwa ya East African’S Got cyaraye kibaye gisiga abanyarwanda Elisha The Gift n’itsinda rya Himbaza basezererwa muri iryo rushanwa .
East Africa Got Talent’ yo kumugoroba yatambutse imbonankubone kuri Televiziyo enye zo mu bihugu bigize afurika y’iburasirazuba .
Abahatanaga bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe n’umunyarwandakazi Makeda, umuhanzikazi Vanessa Mdee, Jeff Koinage na Gaetano Kagwa ndetse n’imbaga y’abari bitabiriye iki gikorwa cyabereye ahitwa The Catholic University Of East Africa muri Kenya.
Abari bahatanye ni Elisha The Gift wari ufite nimero 2, Jehovah Shalom nimero 6, All Eyes on us nimero 3, The Mason nimero 1, Janmell Tamara nimero 4 na Himbaza Club yari ifite nimero 5.
Nyuma yo kwiyerekana, abitabiriye bataramiwe n’umuhanzikazi wo muri Tanzania uzwi nka Nandy washimishije abari bari gukurikirana iki gikorwa mu ndirimbo ye yitwa ‘Aibu’.
Akanama Nkemurampaka kemeje ko Jannelle(Kenya) na Jehovah Shalom(Uganda) ari bo bakomeza bakazahatana ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa.
Umwana w’umukobwa witwa Jannelle Tamara ufite imyaka icyenda ni we wanyuze benshi mu miririmbire ye ndetse n’abagize akanama bamukuriye ingofero bose bavuga ko afite impano itangaje. Jannelle yavuze ko afite inzozi zo kuba icyamamare mu muziki.
Umuntu wese wifuza guha amahirwe umwe mu bahatanye yandika umubare w’umunyempano uhatanye ukoreza kuri 21313 ku bantu bari muri Kenya, mu Rwanda ni ukohereza kuri 5040, Tanzania ni 15670 naho Uganda ni 8008.