
Umuririmbyi w’ikirangirire ku Isi, Ed Sheeran, byahishuwe ko yashyingiranwe n’umukobwa babaye inshuti kuva mu buto bwabo witwa Cherry Seaborn mu birori byatumiwemo abantu babo ba hafi gusa batarenga 40.
Ed Sheeran yakoreye ibi birori ku rusengerero ruri ahitwa Suffolk rwo mu gace umuryango w’umukunzi we usanzwe usengera. Bakoze ibirori bitangaje, biyakiriye mu iduka ry’ibinyobwa riri aho hafi.
Ni ibirori byagizwe ibanga mu buryo bukomeye kuko ibitangazamakuru bikomeye i Burayi byatahuye ubu bukwe nyuma y’igihe bashyingiranwe. Mirror yatangaje ko uyu muhanzi w’imyaka 28 y’amavuko yambikanye impeta n’umukunzi we mu Ukuboza.
Ni ibirori bivugwa ko byatumiwemo inshuti za hafi gusa ndetse n’abo mu miryango yabo. Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Ed yabashije gusiga akanya gato mu rugendo rw’ibitaramo yari afite mu Ukuboza, ni icyo gihe yakoreye ubukwe.”
Yakomeje agira ati “Bwabereye mu rusengero rw’i Wingfield hanyuma kwiyakira bibera mu iduka ryo hafi y’iwabo w’umugore. Hari haje abantu b’inshuti za hafi cyane gusa ndetse n’imiryango ku buryo n’inshuti ze zisanzwe ntabwo zatumiwe.”
Ed Sheeran yari amaze igihe yambara impeta y’ifeza mu kiganza cy’ibumoso kuva yashinga ivi mu mpera za 2017 ariko ubu yongereyeho indi nyuma yo kurushingana na Cherry Seaborn.

Ed Sheeran yarushinze n’inshuti ye yo mu buto mu birori by’ibanga
Ed Sheeran n’umukunzi we bahoranye inzozi zo gukorera ubukwe mu rugo rwe ruri ahitwa Frammlingham gusa mu mwaka ushize yimwa ibyangombwa byo kuhubaka Shapele yo gushyingiranirwamo. Nibwo bahise bafata umwanzuro wo gukorera ibirori aho ababyeyi ba Cherry batuye.
Ed yasabye Cherry kuzamubera umugore mbere gato y’itangira ry’umwaka ushize, icyo gihe yabitangaje kuri Instagram. Aba bombi baziranye kuva mu buto, bahuriye mu ishuri iwabo wa Sheeran i Frammlingham, Suffolk ariko batangiye gukundana byeruye mu 2015.