EgyptAir igiye gutangiza ingendo mu Rwanda

Ikigo cy’indege cya Misiri, EgyptAir, cyatangaje ko muri uku kwezi kizatangira ingendo ebyiri mu cyumweru zigana i Kigali, mu rugendo ruzajya ruhuza ibibuga by’indege bya Cairo, Kigali na Entebbe muri Uganda.

Mu butumwa iki kigo cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane mu kugaragaza ko kigiye gutangiza ingendo mu Rwanda, cyifashishije amashusho ya nijoro agaragaramo Kigali Convention Centre yaka amatara mu mabara agize ibendera ry’u Rwanda.

Yongeyeho amagambo iti “Ibyerekezo byo muri Afurika ntibirangira, mwamenya aho #EGYPTAIR igiye kujya iberekeza inshuro ebyiri mu cyumweru?”

Embedded video

EGYPTAIR@EGYPTAIR

Africa’s destinations are endless, can you guess where #EGYPTAIR is taking you next twice per week?20511:03 AM – Apr 4, 2019109 people are talking about thisTwitter Ads info and privacy

Uru rugendo ruzatangira bwa mbere ku wa 27 Mata 2019. Indege ya EgyptAir izajya ihaguruka i Cairo ku wa Kane no ku wa Gatandatu, mu gihe izajya ihaguruka i Kigali ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Iyi ndege izoroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi kuko ubusanzwe abashaka kujya mu Misiri bavuye i Kigali bategaga Kenya Airways na Ethiopian Airlines, nazo zibanza guca muri Kenya no muri Ethiopia.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *