
Umunyakenya Eric Omondi umwe mu banyarwenya bakomeye muri Afurika, yasekeje abanyarwanda bitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Seka Live giherekeza 2019 ubwo yagaragazaga imyitwarire y’umuhanzi w’umunyarwanda Meddy n’umutanzaniya Diamond Platnumz.
Yabigarutseho anabigaragaza mu ruhererekane rw’urwenya yateye abanyarwanda n’abandi bitabiriye igitaramo cya Seka Live cyabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Ukuboza 2019 kuri Marriott Hotel.
Omondi w’igara rito yageze ku rubyiniro ashyira akadomo ku gaseke ka benshi mu banyarwenya bamubanjirije barimo Loyiso Madinga wo muri Afurika y’Epfo, abanyarwanda barimo Zaba Missed Call, Mercy, Patrick n’abandi banyarwenya bakizamuka.
Ni ku nshuro ya kabiri yari ataramiye i Kigali muri uyu mwaka. Yavuze ko imyitwarire ya Meddy na Diamond ku rubyiniro itandukanye ashingiye ku buryo bombi baseruka n’indirimbo baririmba ndetse n’abafana banyuzwe n’ibihangano byabo.
Yishimira ko abanyarwanda bageze igihe cyo guhanga indirimbo z’urukundo kandi ko zikundwa.
Agaragaza ko ku rubyiniro Meddy aserukana ubwitonzi no gucengerwa n’amagambo y’urukundo aririmba akajyanisha n’abafana be cyane cyane abakobwa bakoma akaruru k’ibyishimo.
Yabigaragaje mu ndirimbo ‘Slowly’ yigana Meddy karahava, ibitwenge byica benshi.
Ageze kuri Diamond, Nkusi Arthur wari uyoboye iki gitaramo yasabye abitabiriye iki gitaramo kuvuga ‘Simba’ ahamagara Eric Omondi wari mu ishusho ya Diamond gutaramira abafana be.
Nep Dj yacuranze imwe mu ndirimbo za Diamond, Eric Omondi aseruka yiruka ku byiniro akuramo ikote n’umupira agaragaza igituza neza neza nk’uko Diamond abikora, abantu barakumbagara bamukomera amashyi y’urufaya.
Yavuze ko ari abinezeza kuri we kongera gutaramira abanyarwanda cyane cyane abanyarwandakazi yakuruwe n’ubwiza bwabo ndetse ngo muri Afurika bakurikirwa n’abanya-Ethiopia.
Akomeza avuga ko abanyarwandakazi bafite imyitwarire yihariye ibatandukanya n’abanyakenyakazi binjiriwe n’umuco wo kugaragaza ko ntacyo bashaka kurya iyo basohokanye n’umusore nyamara ngo bazi byinshi bigezweho mu biribwa ku buryo babitumiza baratabona ‘menu’.
Omondi kandi yagaragaje ibice bine by’abasinzi akora ibimenyetso byari buri umwe iyo yaganjijwe n’umusemburo. Yavuze ko hari umusinzi usinda asinzira [Atura inginga] indirimbo yose Dj acuranze akayirikiza mu buryo butangaje akigaragaza nk’umuntu utazi Isi arimo.
Yagaragaje kandi ibimenyetso by’umusinzi usinda akabwira inshuti ze akamuri ku mutima, abashimira uko bamubanira, uburyo bamwitaho, akabibutsa igihe bamukomeyeho mu bihe bibi n’ibyiza kuri we, akarenzaho ko abakunda birenze urugero.
Uyu ngo asinda ahanika ijwi ku buryo bitorohera ku mucubwa-Benshi bari muri iki gitaramo cy’urwenya bagaragaje ko bisanga muri iki gice cy’umusinzi uganzwa n’umusemburo akavuga akamurimo.
Yavuze kandi ku muntu uganzwa n’umusemburo akabyinira Imana mu buryo busekeje. Uyu ngo aganzwa n’amagambo y’ubuhanuzi indirimbo yose ivuga ku Mana akagaragaza ko ayizi ndetse akaririmba amwe mu magambo ayigize ntatayigize.
Igice cya nyuma n’icy’umuntu usinda agashwana na bagenzi be bakamufata kugira ngo atagwa ariko akajya abasaba kumurekura. Akoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abiyake yabacika akadandabirana. Kuri Eric Omondi ngo uyu muntu muri we aba ashaka ko akomeza gufatwa kugira ngo hatagira ikibi kimubaho.
Muri iki gitaramo Loyiso Madinga wo muri Afurika y’Epfo, yavuze ko ataramiye i Kigali nyuma yo kuva muri Switzeland, mu Majyepfo ya Koreya n’ahandi.
Avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba abimburiye abandi banya-Afurika y’Epfo b’abanyarwenya bazataramira i Kigali.
Loyiso Madinga wakoranye na Kevin Hart ndetse na Trevor Noah bakorana muri iki gihe, yavuze ko atumirwa i Kigali yabanje kureba buri kimwe ku Rwanda amenya icyo abanyarwanda bakunda n’icyo badakunda.
Uyu munyarwenya uri mu bakomeye muri Afurika y’Epfo yateye urwenya ku ndirimbo ‘I will always live you’ ya Whitney Houston uburyo bitoroha kuririmba agace gakurikira igice cya mbere cy’indirimbo kuko bisaba guhanika ijwi.
Yavuze uburyo Perezida Jacob Zuma atoroherwa no kuvuga imibare myinshi mu gihe Nelson Mandela we mu mvugo ze atigeze ashaka kuvuga imibare ahubwo ko yakoresheje ibimenyetso n’imvugo yumvikanisha ko hashize igihe kinini.
Muri uyu mwaka wa 2019 nibwo byatangajwe ko ibitaramo bya Seka Live byagizwe ngaruka kwezi. Mu Ugushyingo 2019 abanyarwenya bataramiye i Kigali ni Umunya-Nigeria w’umunyarwenya Afamefuna Klint Igwemba [Klint da Drunk] ndetse n’umunya-Kenya Sande Bush ukoresha izina rya Dr Ofweneke.
Amafoto : Kamanda /Seka live