
Eric Semuhungu usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze i Kigali yitabiriye igitaramo kizamuhuza n’inshuti ze bari basanzwe bavuganira ku mbuga nkoranyambaga.

Yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa cyenda n’igice zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 20 Ukuboza 2018, yakirwa n’abiganjemo abo mu muryango witwa ’Best Family Forever’ yashinze bari bitwaje indabo, ibyapa n’imyambaro iriho amafoto ye.
Mu kiganiro yyagiranye n’itangazamakuru akigera ku kibuga cy’indege yavuze ko impamvu imuzanye ari ukwitabira igitaramo yatumiwemo no gusoreza ibiruhuko ku ivuko mu Rwanda, yongeraho ko hari n’ibindi bikorwa azakorana n’iri tsinda ryamwakiriye.
Yagize ati “[Uko banyakiriye] Byandenze nanjye, birasobanura byinshi kuri njye, byanshimishije. Umuntu uri ’Public Figure’ ni umuntu uba uzwi cyane ni muri urwo rwego abantu bansabaga ko twahura tugasuhuzanya, tuzabyina turye twishime. Ni uko.”
Yongeyeho ati “Mu bikorwa byanzanye harimo gusura umuryango wanjye, imyaka ibiri yari myinshi niyo mpamvu natekereje kuza kwifatanya na bo muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.”
Yavuze ko iri tsinda ryamwakiriye ryashinzwe mu 2016 bagamije kujya bakora ibikorwa byo gufasha.
Uyu musore afite igitaramo azakorana n’abagezweho mu kuvanga umuziki mu Rwanda barimo DJ Marnaud, DJ Toxxyk na DJ Infinity, kizabera muri Cocobean ku Kimihurura. Yavuze ko kigamije kumuhuza n’inshuti bajyaga baganira ku mbuga nkoranyambaga