Florida: Nyuma yo guhabwa imbabazi kubera covid 19, akigera hanze yahise yica undi muntu

Raporo ivuga ko umugabo wo muri Florida yarekuwe muri gereza mu kwezi gushize kugira ngo afashe kugabanya icyorezo cya coronavirus, ubu yongeye gutabwa muri yombi ashinjwa kwica umugabo akirekurwa.

Nk’uko ikinyamakuru WFLA kibitangaza, Joseph Edwards Williams yari akurikiranyweho icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge ubwo we hamwe n’abandi bagororwa 163 bafatwa nk’abagizi ba nabi bo mu rwego rwo hasi, bavanywe muri gereza y’intara ya Hillsborough.

Raporo ivuga ko abayobozi bemeza ko Williams yarashe umuntu akirekurwa mu gace ka Village Village.

Umuyobozi w’akarere ka Hillsborough, Chad Chronister, yamaganiye kure Williams, avuga ko “yifashishije” itegeko ry’ubuyobozi ryo kurekura imfungwa mu gihe hari kwirindwa ikwirakwira ry’ icyorezo cya coronavirus yarangiza agakora ibyaha uko ashatse.

Chronister yagize ati: “Kubera iyo mpamvu, ndahamagarira umushinjacyaha wa Leta gukurikirana uyu uregwa mu buryo bukurikije amategeko”. Ku wa kabiri, Williams yagejejwe imbere y’urukiko maze ategekwa gutanga amadolari arenga 250.000 by’amadolari, nk’uko WFLA yabitangaje.

Src: WFLA

1,102 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.