
Umuraperi w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Gaël Faye, yatangaje ko ibyumweru bibiri byabanjirije imurika rya filime “Petit Pays” mu bihugu bitandukanye yanduye icyorezo cya COVID-19.
Yanditse kuri konti ya Instagram ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2020, avuga ko yagize amahirwe akomeye kuko we atajyanwe mu bitaro nk’abandi bari kumwe mu ikipe yateguye igikorwa cyo kumurika iyi filime.
Avuga ko yari amaze iminsi 15 mu kato kuzuye uburibwe. Ati “Nari maze iminsi 15 ndibwa umubiri wose, umutwe, mfite inkorora cyane cyane nta basha guhumeka neza.”
Yavuze ko ejo hashize ku wa 30 Werurwe ari bwo yongeye guhura n’umuryango we.
Yashimye abaganga bamwitayeho asaba abafana be gukomeza kwiyitaho muri iki gihe Isi ahanganye n’icyorezo cya Covid-19.
Ku wa 14 Werurwe 2020, Faye yasohoye itangazo avuga ko yasubitse gushyira ku isoko filime ‘Petit Pays’ nk’uko byari biteganyijwe ku wa 28 Werurwe ahubwo ko iki gikorwa kimuriwe ku wa 26 Kanama 2020.
Ati “Bitewe n’ibi bihe turimo, ubuyobozi bwa Jerico, Super8 na Pathe, bubabajwe no kubamenyesha ko itariki yo gushyira ku mugaragaro, Filime ya Eric Barbier “Petit Pays” yigijwe inyuma, aho izajya hanze kuwa 26 Kanama 2020.”
Faye yashimye abanyamakuru, abafatanyabikorwa, abagenzuzi ba gahunda ‘n’abandi badufashije’.
Ati “Bidatinze, twiteguye kubagezaho iyi filime nziza cyane yakinwe hagendewe ku gitabo cyanditwe na Gael Faye.”