GASABO: Abagabo 2 biyitaga abasirikare bakomeye batawe muri yombi bari kunywa inzoga z’abaturage ku ngufu

Ku gicamunsi cya taliki ya 25/07/2022, inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Jabana, ku makuru zahawe n’abaturage zataye muri yombi abagabo 2 bitaga ko ari abasirikare bakomeye bakanywa Inzoga z’abaturage ntibishyura.

Umwe witwa MUHINGABO Aimable w’imyaka 32 n’undi witwa Gakusi Martin w’imyaka 52, babyukaga bazenguruka muri za butike zicururizwamo abagore bakabambura ibyabo birimwo inzoga zamarikeri.

Umwe yigize umusirikare mukuru undi ari esikoti ye (Umurinzi), Uwiyitaga umusirikare mukuru ni uriya witwa MUHINGABO Aimable naho GAKUSI Martin akaba esikoti ye.

Mubo bambuye ibyabo, harimo NSENGIYUMVA Anastase aho bamutwaye inzoga zo mubwo bwa likeri zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 27,000 bakubita n’umukecuru w’imyaka 81 witwa MUKANDIZA Domitille wahuye nabo mu nzira yigendera.

Abafashwe bafungiye kuri police station ya Jabana.

Rwamucyo Louis de Gaunzague, umunyamabanga Nshingwabikorwa w”umurenge wa Jabana, yemeje ibyaya makuru ,mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, ati:”Nibyo kuko Ayo makuru twayabonye, bashyikirijwe inzego z’umutekano hari gukorwa iperereza, ikigaragara nuko ari abajura batuburiraga abaturage”.

Batawe muri yombi bita abasirikare bakomeye ,banywa inzoga z’abaturage kungufu.

Bamwe mu baturage bambuye ibyabo.
Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Chaba Ally Promo

Entertainment & Music

Leave a Reply

Your email address will not be published.