
Umuhanzikazi Gihozo Pacifique ni umwe mu bakobwa bari kuzamuka vuba cyane hano mu Rwanda azwi mu ndirimmbo nka Tujyane.Hindura,Nduwawe na wanyiharira , uyu mukobwa yashize hanze amashusho n’amajwi by’indirimbo ye nshya yise Kwizima.
Mu kiganiro yagiranye na na TV 10 mu kiganiro the Turn Up uyu mukobwa yatangaje ko nyuma y’igihe gito atangiye gukora muzika kuri ubu aribwo agiye kwerekana ingufu ze nyuma yo kubona umujyanama uzajya umufasha kwagura ibikorwa bye .
Abajijwe umujyanama we yasubije ko ari inzu nshya izajya ifasha abahanzi yitwa Kikac ariko ikaba itarafungurwa ku mugaragaro ariko kugeza ubu we akaba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka icumi akorana nayo mu kuzamura ibihangano bye .
Ku ruhande rw’Umuyobozi mukuru wa Kikac Bwana Dr Kintu Muhammad wari waherekeje uyu mukobwa kugira asobanure byinshi ku masezerano ndetse n’impamvu yatumye ariwe bahisemo gufata kandi mu Rwanda hari impano nyinshi cyane yasubije ko nubwo Atari umunyarwanda akorera ibikorwa bye hano mu Rwanda kandi akaba asanzwe ari umujyanam w’umuhanzi w’icyamamare Bebe cool hano mu karere ka Afurika yo hagati .
Abajijwe niba ntacyo bizabangamira ku mikoranire ye na Bebe Cool yasubije ko umuhanzi we ari umuntu mukuru kandi uhora yifuza kubona impano nshya zivuka haba muri Uganda cywangwa hano Mu Rwanda .
Ku bijyanye n’inzu ifasha abahanzi ya Kikac yasubije ko ubu iyo nzu nubwo itaramurikwa ku mugaragaro yo yatangiye ibikorwa byayo kuko kugeza ubu ifite abahanzi babiri aribo Gihozo na Ezra the Rapper akaba aribo babaye batangiranye nabo mu gihe bagishakisha izindi mpano bazakorana nabo .
Gihozo mu gusoza icyo kiganiro kigufi yasabye abakunzi be gukomeza kumuba hafi kuko abafitiye ibintu byinshi abahishiye imbere anabasaba gukomeza kureba ndetse no gukurikira amashusho y’indirimbo ye Kwizima kuri shene ya Youtube ya Kikac .
Tubibutse ko iyo ndirimbo nshya ya Gihozo kwizima yakozwe na Iyzo Pro mu buryo bw’amajwi naho amashusho agakorwa na na Meddy saleh wo muri Press It .
NSANZABERA JEAN PAUL
www.kigalihit.rw
328 total views, 1 views today