
Umuhanzikazi Gihozo Pacifique ni umwe mu bakobwa bari kuzamuka vuba cyane hano mu Rwanda azwi mu ndirimmbo nka Tujyane.Hindura,Nduwawe na wanyiharira , uyu mukobwa yashize hanze amashusho n’amajwi by’indirimbo ye nshya yise Remedy.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’igihugu uyu mukobwa yatangaje ko nyuma y’igihe gito atangiye gukora muzika kuri ubu aribwo agiye kwerekana ingufu ze nyuma yo kubona umujyanama uzajya umufasha kwagura ibikorwa bye .
uyu mukobwa yakomeje avuga ko iyo ndirimbo ifite ubutumwa bw’urukundo akaba yariguje ko ururbyiruko rwazakomeza kujya rukundana .
Gihozo mu gusoza icyo kiganiro kigufi yasabye abakunzi be gukomeza kumuba hafi kuko abafitiye ibintu byinshi abahishiye imbere anabasaba gukomeza kureba ndetse no gukurikira amashusho y’indirimbo ye Kwizima kuri shene ya Youtube ya Kikac .
Tubibutse ko iyo ndirimbo nshya ya Gihozo remedy yakozwe na Iyzo Pro mu buryo bw’amajwi naho amashusho agakorwa na na Fayzo Pro ku bufatanye n’inzu imufasha mu guteza imbere Umuziki we ya Kikac labe
433 total views, 1 views today