
Havugarurema Déo wo mu Murenge wa Muganza, Akarere ka Gisagara yaraye atemye inka ze ebyiri n’ihene eshatu arazikomeretsa, ngo yari yagiye kwa Sebukwe gucyura umugore we umaze igihe yarahukanye baramumwima.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerôme yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa mbere taliki 04 Gicurasi 2020, umuturage witwa Havugarurema Déo yagiye gucyura umugore we wahukanye kwa sebukwe baramumwima, atashye yirara mu matungo ye arayatema.
Yagize ati: “Yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo n’umugore we, yamuhozaga ku nkeke agera ubwo yahukanira iwabo.”
Uyu Muyobozi avuga ko Havugarurema yafashe umwanzuro wo kujya gucyura, ariko ababyeyi b’umugore banga kumutanga kuko babonaga n’ubundi nta mpinduka agaragaza.
Mayor avuga ko uriya mugabo asubiye iwe mu rugo yafashe umuhoro abanza gutema inka ze ebyeri, akurikizaho ihene eshatu.
Rutaburingoga yavuze ko uyu mugabo yahise afatwa ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB i Muganza.
Yasabye abafite iyo ngeso yo guhohotera abo bashakanye babaziza imitungo ko babireka, bakimakaza amahoro n’urukundo kuko iyo batabikoze bigira ingaruka ku bana n’umuryango muri rusange.
Yanavuze ko raporo bafite ivuga ko uyu Havugiyaremye yashatse kwica Umugore we ari na byo byatumye yahukanira iwabo.
Ati “Nta nyungu umuntu avana mu burakari bwo kwiyangiriza imitungo cyangwa guhohotera uwo bashakanye, usibye igihano giteganywa n’amategeko.”

Icyo itegeko rivuga
ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE
Ingingo ya 147: Guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe Umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).
Ingingo ya 187: Kwangiza cyangwa konona ibiti, imyaka n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

799 total views, 1 views today