
Amakuru aturuka mu karere ka Gasabo umurenge wa Gisozi, akagari ka Musezero mu Mudugudu wa Nyakariba haravugwa inkuru y’umugabo witwa Jean Marie Vianney witwikiye mu nzu arikumwe n’umwana we w’imyaka itanu akoresheje Lisansi.
Ubusanzwe uwo mugabo akaba yari amaze iminsi atandukanye n’umugore we bitewe nuko umugore yari yaramuhunze kubera kumuhohotera, ndetse umugore akaba yari yarajyanye abana babiri bari barabyaranye.
Gusa kuri uyu wa gatatu tariki ya 15/3/2020 Jean Marie Vianney yagiye kureba umugore we aho yari yarahukaniye maze amubwira ko yamuha umwana umwe kubera ko atabasha kwibana wenyine, akaba aribwo yahise afata uwo mwana w’imyaka itanu.
Icyaba cyateye uwo mugabo kwiyahura ntago kiramenyekana gusa bivugwa ko bishobora kuba byatewe n’ibiyobyabwenge bitewe nuko mu nzu hasanzwemo amacupa y’inzoga nkuko byemejwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi witwa Musasangohe Providence, watangaje ko ibyo byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 26/3/2020 ku isaha ya saa saba z’amanywa
Musasangohe Providence yavuze ko bicyekwa ko Jean Marie yabanje gufata ibiyobyabwenge birimo inzoga ndetse n’urumogi bitewe nuko umugore we yatangaje ko yamuhunze kubera yari yaramujujubije ndetse akaba yarananywaga urumugi.
Nubwo yitwikiye mu nzu ntago yahise yitabimana akaba yahise atabarwa we n’umwana, bakaba bajyanwe kubitaro bya Kacyiru, gusa umwana we bivugwa ko ashobora kuba yajyanwe ku bitaro bya CHUK