
Kw’Itariki ya 1 Gashyantare 2018 nibwo mur iafurika y’iburasirazuba humvikanye inkuru y’icamugongo ko umuhanzi Moses Ssekibogo wari uzwi nka Mozey Radio yitabye Imana nyuma yo gukubitirwa mu kabari kitwa The Bar gaherereye mu mujyi wa kampala .
Nyuma y’urupfu Polisi ya Uganda yataye muri yombi umusore wari ushizwe umutekano muri kabari witwa Godfrey Wamala yagejejwe imbere y’ubutabera ariko akomeza kugenda asaba ko bamurekura akaburana ari hanze ariko urukuki rukabyanga rukeka ko yatoroka .
Uwo musore yakomej gufungwa kugeza ubu Kuri uyu wa 08 Kanama 2019 yagejejwe imbere y’urukiko asaba ko yarekurwa by’agateganyo ariko umucamanza avuga ko adashobora gufata umwanzuro ku busabe bwe kuko hari undi wari wabufasheho icyemezo.
Urubanza rwa mbere rwaburanishijwe n’uwitwa Jane Francis Obodo wari wanzuye ko Troy akomeza gukurikiranwa afunzwe.
Ibi byatumye umucamanza wo mu rukiko rukuru Nyanzi avuga ko uwari wafashe icyemezo ari nawe ufite ubushobozi bwo kurekura uyu musore umaze umwaka n’igice mu buroko.
Troy yaherukaga imbere y’urukiko tariki 24 Kanama 2018 nabwo aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.