

Manzi James [Humble Jizzo] umwe mu baririmbyi b’itsinda Urban Boyz n’umukunzi we, Amy Blauman, ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu ni bwo bakoze imihango yo gusaba no gukwa mu birori bibereye ijisho byabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Abantu b’ibyamamare bitabiriye ubu bukwe ni bacye cyane. Mu babwitabiriye harimo; Alex Muyoboke, DJ Pius, Riderman, Nizzo na Mighty Popo.
Humble Jizzo na Blauman barushinze nyuma y’imyaka itatu bakundana. Mu ntangiriro z’uyu mwaka bibarutse umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yavutse nyuma y’igihe gito umugore wa Humble Jizzo avuye kumwereka imiryango ndetse bari bagiye muri iki gihugu kwitegura kwibaruka iyo mfura yabo.
Nsanzabera Jean paul