Humble Jizzo yatembereje sebukwe muri Pariki y’Akagera (Amafoto)

Manzi James [Humble Jizzo] wo mu itsinda Urban Boyz ari mu bihe byiza n’umuryango agiye gushakamo, nyuma yo kwakira sebukwe mu Rwanda batemberanye muri Pariki y’Akagera amwereka urusobe rw’ibinyabuzima biyirimo.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 ni bwo Sebukwe w’uyu muhanzi n’abandi bantu batandukanye bo mu muryango w’umukunzi we bageze i Kigali.

Nyuma yo kubakira, batangiye kugirana ibihe byiza bazenguruka bimwe mu bice nyaburanga bigize u Rwanda mbere gato y’ubukwe bw’umwana wabo buzabera mu Mujyi wa Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ugushyingo 2018.

Humble Jizzo yashyize ku rubuga rwa Instagram ifoto imugaragaza agerageza “gufata amafoto meza y’udusumbashyamba muri Pariki y’Akagera”.

Umukunzi we Amy Blauman we yagaragaje iya Humble Jizzo na Sebukwe bitegereza ibice bitandukanye by’iyi pariki ari nako baganira.

Mu kiganiro Humble Jizzo aherutse kugirana na ISIMBI yavuze ko ubukwe bwe burimo ibice bitatu, hazabanza gusaba no gukwa [yavuze ko bizakorwa mu buryo bwa gakondo y’u Rwanda nubwo umugore we avuka muri Amerika], bakurikizeho gahunda yo gusezerana ndetse no kwiyakira ku babutashye.

Humble Jizzo n’umukunzi we Amy Blauman batembereje abo mu muryango we muri Pariki y’Akagera

Humble Jizzo yavuze ko mu gufata umwanzuro wo gukorera ubukwe bwabo mu Rwanda we n’umukunzi we by’umwihariko ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu byaturutse ku kuba bombi bishimira amazi ndetse bihabwa umugisha n’umuryango wa Amy Blauman wanashakaga kuza kureba u Rwanda.

Urugo rushya rwa Humble Jizzo na Amy Blauman bagiye kubana nyuma y’imyaka ine bakundana, ruzatura mu Karere ka Gasabo i Nyarutarama. Uyu muhanzi atuye mu gace kitegeye neza umusozi wa Gishushu.

Aba bombi banafitanye umwana w’umukobwa bibarutse mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare 2018.

Humble Jizzo na Sebukwe muri Pariki y’Akagera

Yaberetse urusobe rw’ibinyabuzima biri muri Pariki y’Akagera

494 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.