
Akarere ka Huye kakiriye kuri uyu wa gatatu tariki 1 Kanama 2018 iserukiramuco nyafurika ry’imbyino FESPAD. Abaturage bo muri aka karere bavuga ko byabafashije kurushaho kumenya imbyino zitandukanye ziranga umuco wa bimwe mu bihugu byitabiriye iryo serukiramuco. Ministre w’umuco wo mu gihugu cya Burkinafaso Abdoul karim Sango yasabye ibihugu bya Afrika uko bigenda birushaho gutera imbere guhora bishyira imbere no gusigasira umuco wabyo.
Mu mihanda yo mu mujyi wa Huye aho carnaval cyangwa se amutambagiro wa FESPAD wanyuze, abantu b’ingeri zose barimo abana, abakuru n’abasaza bari babukereye, baje kureba imbyino ziranga umuco wo mu bihugu bya Burkinafaso ndetse na RD-Congo. Nkuko babivuga ngo bishimiye ahanini kumenya imbyino gakondo zo muri ibyo bihugu.
Ibirori byitabiriwe nabayobozi banyuranye
Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yibukije abitabiriye ibyo birori, ko umuco ari isoko ry’ubumwe n’isoko ryo kwigira. Yunga mu rye, minister w’umuco wo mu gihugu cya Burkinafaso Abdoul karim Sango yasabye ibihugu byo muri Afrika, guhora bizirikina gusigasira umuco wabyo, aha akaba yashimye uburyo Abanyarwanda baha agaciro umuco ubaranga.
Mbere yo gutangira umutambagiro ‘’Carnaval’’,wambimburiye ibirori i by’iserukiramuco nyafurika ry’imbyino FESPAD, amatorero atandukanye y’imbyino aturuka mu ibihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse nabo muri Burkinafaso bari kumwe n’ababaherekeje, basuye ishami ry’ingoro ndangamurage rya Huye ribumbatiye amateka y’imibereho y’abanyarwanda, mbere y’umwaduko w’abakoloni.
Uyu mutambagiro wakomereje mu mujyi wa huye, kugera mw’irango, bagakora urugendo rugaruka, basoreza kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ari naho ibirori nyirizina byabereye.
Babanje gusura ingoro ndangamurage y’u Rwanda i Butare
Burkina Fasso mu mihanda y’i Huye ishimisha abaturage mu mbyino gakondo ziwabo
RDC nayo mu mbyino z’iwabo bashimishije abitabiriye iri serukiramucoBazengurutse umujyi wa Huye
Basoreje muri Stade ahari hakoraniye abantu benshi
Ibihugu byose ubwo byinjiraga muri Stade
u Rwanda rwerekana imbyino zarwo gakondo
Burkina Fasso yerekana imbyino gakondo
RDC yerekana imbyino gakondo
438 total views, 3 views today