
Uko isi itera imbere niko ibintu byose bigenda bihinduka cyane harimo ubwiza bw’ibihugu ndetse n’ahantu nyaburanga bituma abantu benshi bavuga menshi cyane kubera ko isi muri iyi myaka irimo byinshi byiza .
Muri iyi minsi igitsina gore ni kimwe mu bintu umuntu wese ufite ubuzima bwiza atajya yibagirwa gushyira ku ruhande uhereye ku baherwe , ibyamamare na bandi benshi bifashije iyo bashaka kuryoherwa n’ubuzima igitsina gore ntago kibura aho hafi muri ibyo byishimo cyangwa ibirori.
Nkuko dukunda kubagezaho intonde z’ibintu bitandukanye uyu munsi Kigalihit igiye kubageza urutonde rw’ibihugu 5 bifite abakobwa beza cyane kw’Isi twifashishije urubuga the Ranker mu nkuru rwakoze mu mpera z’umwaka wa 2018.
Kimwe mu bituma ibi bihugu bivugwa yuko aribyo bifite abakobwa beza nuko abakobwa babyo ari beza bakurura abagabo cyane bafite n’inseko zidasanzwe .

1.Brazil : Igituma abakobwa bo mu gihugu cya Brasil baza ku manya wa Mbere nuko abakobwa bo muri icyo giihugu barangwa n’umubiri uringaniye kandi bafite uruhu rukeye bakab ari abakobwa bakunda kugaragaza ibyishimo , ikindi abakobwa bo muri icyo gihugu bakunda kuba abanyamideli cyane ibi bikaba bituma icyo gihugu cyiza ku mwanya wa Mbere .

2. Ukraine : abakobwa bo muri Ukraine benda gusa cyane nkabo mu burusiya ariko abakobwa bo muri Ukraine barusha abarusiyakazi ubwiza kubera imiterere yabo n’abakobwa bakund akuba bafite imisatsi yenda gusa umukara kandi ni abakobwa ngo bagira urukundo cyane bakaba bakunze kugaragara mu bice bitandukanye by’iburayi..

3.Russia : abakobwa ba barusiyakazi barangwa n’uburebure, ubwenge ndetse imisatsi miremire bakagira amaso yiganjemo ubururu , aba bakobwa bazwiho kandi gukundwakaza abagabo cyane ku buryo bituma bakundwa n’abatari bakeya .

4.Venezuela : Abakobwa bo muri Venezuela ni bamwe mu bakobwa bakunze kugaragara cyane mu marushanwa y’ubwiza kw’isi kuko abakobwa bo muri ico gihugu bamaze kwegukana amarushanwa ya nyampinga w’isi inshuro nyinshi .
Abakobwa bo muri Venezuela bakundwa n’abagabo ariko bakarangwa no gufuhira abagabo babo cyane bishobora no gutuma bakora ibintu bidasanzwe , ibyo biri mu bituma aba bakobwa baza mu beza kw’isi.

5.Italy : Abakobwa bo mu gihugu cy’ubutaliyani bazwiho kuba ari abakobwa bazi kwambara neza , kwisiga ibirungo bihenze kandi bituma uruhu rwabo ruba rwiza barangwa n’umusatsi muremure woroshye ndetse n’uburebure bwabo butuma babasha kwiyitaho cyane bigatuma aba bakobwa bo mu gace ka Mediteranne bakundwa n’abantu benshi cyane .