Ibikubiye muri filime ngufi ivuga ku bicantege Miss Mutesi Jolly yahuye na byo nyuma yo gutorwa-VIDEO

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020 Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 yamuritse filime mbarankuru “This Is Jolly” ivuga ku buzima bwe nyuma yo kwegukana ikamba.

Iyi filime iri mu rurimi rw’icyongereza ikaba yaratunganyijwe na Birindwa Jean Claude uzwi nka BJC. Igaragaramo amashusho y’umunsi Mutesi Jolly atsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda atsinze Kwizera Peace Ndaruhutse wabaye igisonga cya mbere.

Agaragazamo ibikorwa bitandukanye yakoze harimo nko gukamishiriza amata abana b’inshuke no kuganiriza urubyiruko rwo mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Umubyeyi wa Mutesi Jolly nawe agaragaramo aho aba avuka ko umukobwa we yakuze ari umwana uzi ubwenge ku buryo yuzuzaga  amanota yose 100%. Yongeraho ko kandi yari umwana utuje udakunda kuvuga menshi.

Mutesi Jolly avugamo ko nyuma yo gutorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda yaje guhura n’ingorane zitandukanye zirimo kuvugwa n’abantu mu buryo bubi bamwe bamushinja kugira agasuzuguro.

Mutesi Jolly agaragaza ko abantu bamuvuga nabi ari n’abatazi uko abayeho n’uko yarezwe mu muryango.

Yagarutse ku magambo yabwiye na nyina nyuma yo gupfuse se ubwo yari afite imyaka itandatu “ibikorwa by’umwana bishimisha gusa”, ibintu byamuteye imbaraga zo gukomeza gutumbira intego ze aho gucibwa intege n’abamuvuga.

Mutesi Jolly avuga ko adaterwa ubwoba n’abamwanga cyangwa se abamuvuga nabi ndetse ko ijambo ‘gucika intege’ atazi uko barivuga.

Muri iyi filime hagaragaramo amagambo [quotes] agamije gutera imbaraga abakiri bato kugira ngo bacibwa intege n’uruvugo.

Hari aho avuga ngo “Uri mwiza kuko uri mwiza ntukeneye umuntu wo kubyemeza.” “Nta nshingano ufite zo kwemera kuba uwo cyangwa icyo umuntu uwo ari we wese ashaka ko uba cyo. Uwo uri we kuko uri we.”

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru Mutesi Jolly yari yabwiye HOSE! ko iyi filime yayikoze mu rwego rwo gutinyura abana banga gukurikira inzozi zabo bitewe no kwanga uruvugo.

Avuga ko ukugira ikinyapfubura, kudatezuka, ubudatsimburwa, kwihangana no kugira icyerekezo gihamye ari byo byamufashije kudacika intege.

Mutesi Jolly yakoze filime ivuga ku bihe bikomeye yaciyemo nyuma kuba Miss Rwanda

auto ads

Recommended For You

About the Author: mc dammy emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *