Radiyo na Televiziyo bya by’umuhanzi Diamond Platnumz birashinjwa gushaka gushyamiranya abahanzi bakizamuka kugira ngo bibahe umwanya wo kumenyekana.
Ibi byashyizwe hanze n’umwe mu bakurikiranira hafi iby’umuziki muri Tanzaniya utashimye ko amazina ye atangazwa.
Wasafi Radio na TV bashinjwa ko batikoza guha ikiganiro umuhanzi ukizamuka. Bamusaba ko yaba afitanye ikibazo n’umuhanzi mugenzi we (bifu) kugira ngo bamuhe umwanya ku bitangazamakuru byabo.
Ikinyamakuru Ghafla kivuga ko uyu avuga ko iki kibazo amaze kucyumvana abahanzi benshi bakizamuka bo mu bice bitandukanye bya Tanzania.
Mu bindi yanenze ibi bitangazamakuru, ni ingingo yo guhitamo abahanzi baha umwanya mu biganiro byabo. Avuga ko Wasafi TV na Radiyo yayo baha umwanya abahanzi bamaze kumenyekana nyuma bagahozaho ibiganiro byabo gusa.
Ibyatangajwe n’uyu mukunzi w’umuziki muri Tanzania byari bimaze iminsi bihwihwisa ariko ntawe ubishyira ku karubanda.

Ibi bihabanye n’ibyo Diamond Platnumz yatangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibi bitangazamakuru bye aho yavuze ko bije gufasha abahanzi bakizamuka kumenyekana.