Ibitaramo bya Rwanda Music First bizahera mu ntara y’iburengerazuba mu Karere ka Rusizi

Abahanzi 5 bagiye gutaramira mu Karere ka Rusizi mu bitaramo bigamije gukangurira abanyarwanda gukunda umuziki wabo aho kurarikira uwo mu mahanga.

Rwandan Music First ni ubukangurambaga bwatangijwe na bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bo mu Rwanda nyuma y’aho bagiye muri Uganda bagasanga abahanzi b’abanyarwanda bazwi ari mbarwa kuko itangazamakuru ryaho rihaga agaciro abenegihugu kuruta abandi bahanzi bo mu bindi bihugu.

Joel Rutaganda uri ku ruhembe rw’ubu bukangurambaga yavuze ko byamubabaje we na begenzi be bari bari kumwe, bitewe n’uburyo indirimbo z’abanyamahanga zikinwa mu Rwanda nyamara izo mu mu Rwanda zo zikaba zarakumiriwe.

Ibi byatumye bagatangiza ubu bukangurambaga buhuriweho n’abahanzi ndetse n’abanyamakuru, mu rwego rwo gushishikariza abantu kubanza gukunda umuziki wabo kuruta uko bakunda uw’ahandi.

Joel Rutaganda avuga ko kugira ngo umuziki wo mu Rwanda uzarenge imbibi, bisaba ko abanyarwanda babanza bakiyubakira mu gihugu cyabo nk’uko byagenze ku bahanzi bamwe bakunze cyane muri Afurika.

Yagize ati “Diamond yari yagusaba gukina indirimbo ye? Ntuyikina se? Urayikina kuko yaragufashe, yamaze kubaka iwe birarangira aravuga ati ‘reka noneho njye na hariya.’ Tugomba kumukanda kumbaraga, natwe nitubanza kwikunda, tugakunda umuziki wacu, icyo nzi cyo umunsi umwe bazadushaka  nabo (abanyamahanga).”

Mu ntangiriro z’ubu bukangurambaga hateguwe ibitaramo 7 bizangeruka ibice bitandukanye by’u Rwanda harimo Rusizi ari naho bizatangirira mu mpera z’iki cyumweru, Nyagatare, Rwamagana, Muhanga, Musanze, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali. Bizajya byitabirwa n’abahanzi bakomeye batandukanye n’abandi bakizamuka bazajya basanga muri izo ntara.

Rusizi kuri uyu wa gatanu ahitwa Cite Bugarama no kuwa gatandatu ahitwa Motel Rubavu hazatamira abahanzi barimo Ama G The Black, Asinah Erra, Safi Madiba, PFLA na Mico The Best. Haziyongeraho kandi abahanzi b’i Rusizi barimo Javanix n’itsinda rya The Mirror. Kwnjira ni amafaranga ibihumbi 2.

PFLA akaba ari nawe muhanzi rukumbi uzabasha kwitabira ibi bitaramo byose, yavuze ko ubu bukangurambaga bwaziye igihe, ndetse ko yagiye ababazwa no kubona akenshi abahanzi bo mu Rwanda basusuzugurwa imbere y’abanyamahanga nyamara nta kintu babarusha.

Yagize ati “mbabazwa n’ukuntu abahanzi bo hanze iyo baje ku kibuga cy’indege abanyamakuru baba buzuye byacitse, ariko wajya iwabo ntihagire umuntu umenya ko wahageze. Ibyo bintu byarandyaga cyane.”

Perezida wa Federasiyo y’abahanzi Intore Tuyisenge avuga ko ubu bukangurambaga buziye igihe kuko muri gahunda yo guteza imbere ibikorwa mu Rwanda umuziki nawo udakwiye gusigara inyuma.

Ubukangurambaga bwa Rwanda Music First buzahoraho kugeza igihe umuziki wo mu Rwanda ugeze ku rwego mpuzamahanga bikozwe n’abanyarwanda ubwabo.

335 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.