
Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka-France) wasabye radiyo ‘France Inter’gusaba imbabazi kubera urwenya yateye tariki 07 Mata 2020, ruvuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aho rwavugaga ko Jenoside yakorewe abatutsi, ari nk’umukino w’abana wo guterana imisego.
Umunsi uru rwenya rwatambutse ni umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Rwatambutse mu gihe gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi byamaze kuba icyaha gihanwa n’amategeko y’iki gihugu cyangwa ngo uwo munsi iyi Radio France Inter nta bundi butumwa buvuga kuri jenoside yakorewe abatutsi yatambukije uretse iyo brague nk’uko bitangazwa na Ingabire Angelique uyobora diaspora yo mu Bufaransa.
Perezida wa Ibuka-France Nsanzimana Etienne, yabwiye imvaho nshya ko icyatumye bandika ibaruwa isaba radio gusaba imbabazi ari ukubera uburakari batewe n’urwo rwenya.
Yagize ati “Icyo gihe babivuga byabaye nk’imbarutso kubera ko nta yindi radiyo yari yabivuze mu buryo bikwiriye kuvugwamo, nta tereviziyo yabicishijeho kandi ubundi ari umunsi wemejwe na Perezida Macron, ko kuri iyo tariki ari umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.
Nsanzimana, avuga ko urwenya rwatambutse kuri Radiyo France Inter ari ugudukina ku mubyimba Abacitse ku icumu, bagasaba ko iyi radiyo yazasaba imbabazi ku masaha nk’ayo yatambukirijeho ibyo, hanyuma ngo bakanafatira ibyemezo abantu babikinishije.
Ingabire Angelique avuga ko mu itangazo banditse bibukije ko tariki 13 Gicurasi 2019 aribwo Perezida Macron yasabye ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bizajya bikorwa mu gihugu cyose cy’u Bufaransa.
Akomeza avuga ko mu itangazo basohoye bihanangirije umunyamakuru n’abayobozi b’iyo radiyo ngo basabe imbabazi mu buryo bugaragara.
Izo mbabazi ngo bagomba kuzisaba rubanda bavuga ko icyo kintu bakoze batagombaga kugikora, bigatambukira amasaha amwe n’ayo rwa rwenya rwatambukiye.