
Umunyamideli akaba n’umugore waryubatse ku mbuga nkoranyambaga Shadia Mbabazi [Shaddy Boo], Deeejay Miller ndetse na Deejay Toxxyk bagiye guhurira mu gikorwa cyo koza imodoka ku neza yo gushakisha amafaranga yo kuvuza umukinnyi wa filime D’Amour Selemani umaze igihe arembeye mu bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.
Selemani yatangiye kuremba muri Werurwe 2018. Abaganga bamubwiye ko afite ikibazo cy’impyiko bityo ko zikeneye gusimbuzwa. Mu kiganiro yaduhaye kuya 11 Ukuboza 2018 yatangaje ko yabonye umuha impyiko ariko ko ubushobozi bwo kugira ngo zisimbuzwe bwakomeje kuba iyanga.
Benshi bagiye bakusanya inkunga kugira ngo uyu mukinnyi wa filime wakunzwe mu Rwanda avurwe ariko amafaranga akenewe ntaraboneka. Rwema Denis yateguye igikorwa cyo koza imodoka ahuriza hamwe Shaddy Boo, Dj Miller ndetse na Dj Toxxyk kugira ngo bashakishe amafaranga yo kunganira D’Amour mu kwivuza.
Muri iki gitondo Rwema Denis adutangarije yuko iki gikorwa bagiteguye mu murongo wo kwereka urukundo D’Amour kandi ko bavuganye na we mbere y’uko bihuriza hamwe. Yakomeje avuga ko muri iki gikorwa hari n’abahanzi bazakitabira bazoza imodoka.
Yasabye abantu kuzitabira iki gikorwa kugira ngo hazaboneke amafaranga yunganira ayamaze kuboneka. Ati “Turasaba abantu kuzaza ari benshi cyane cyane abafite imodoka kugira ngo tuzabashe kubona ayo mafaranga.”

Yavuze ko muri iki gikorwa abahagarariye D’Amour na bo bazaba bahari ku buryo amafaranga azavamo bazayabashyikiriza. Yongeyeho ko muri iki gikorwa banateguye umuziki uzacurangwa na Dj Miller ndetse na Dj Toxxyk ku buryo abazitabira nta rungu bazagira, hazaba hari kandi n’icyokezo.