
Umuhanzi Donald James ubusanzwe uzwi nka Don Moen kuri ubu afatwa nk’umwami w’indrimbo zo kuramya Imana ku isi , kuri ubu ategerejwe mu gitaramo kiswe Kigali Praise Fest kizaba mu kwezi kwa Gashyantare mu mwaka wa 2019 turimo gusatira.
Mu buryo butamenyerewe muri muzika nyarwanda abateguye igitaramo cya Doen Moen i kigali aribo Rg Consult bakoze agashya ko gutangira kugurisha amatike amezi atanu mbere yuko icyo gitaramo biteganyijwe ko kizitabwira n’imbaga y’abantu ba hano mu Rwanda ndetse na benshi mu bakunzi be bo mu bihugu duturanye biteganyijwe ko bazaza ari benshi .
Ubuyobozi bwa RG consult bwatangaje ko impmavu bahisemo gushyira amatike y’igitaramo hakiri kare bizatuma abantu bose bakeneye kuzajya mu gitaramo cya Kigali Praise Fest bazabasha kwigurira tike hakiri kare kandi bikazatuma nta muvundo uzabaho ku munsi w’igitaramo .
Babajijwe niba gushyira hanze amatike hakiri kare kandi akoze mu buryo bw’ikoranabuhanga bitazatuma yiganwa bikaza babera imbogamizi basuhije ko akozwe mu buryo bwizewe kandi nuzagerageza kuyigana ahsobora kuzahura n’ibibazo
Ushaka kugura itike ajya ku rubuga www.rgtickets.com, kugeza ubu ariko aho iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali ntiharamenyakana ndetse n’abandi bahanzi bazafatanya na Don Moen nabo ntibaratangazwa.
Ubu buryo bwo kugurisha amatike mbere y’igitaramo busanzwe bumenyerewe mu bihugu byateye imbere cyane, bukaba bufasha abateguye kumenya umubare w’abazitabira bityo bagategurirwa imyanya ihwanye nabo ntamuvundo.