
Umufaransa w’umuririmbyi mu njyana ya Zouk Slai yasesekaye i Kigali mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 19 Gashyantare 2019 aho yitabiriye igitaramo cyiswe “Kigali Jazz Junction”.
Akigera Ku kibuga Mpuzamahanga cya kanombe uyu Mugabo wakunzwe cyane yahishuriye itangazamakuru ko atari ubwa mbere ageze mu Rwanda. atangaza ko mu myaka igera ku munani ishize nabwo yari ahari , anashimangira ko yishimiye kuba yongeye kubona umwanya wo guhura n’inshuti ze za kera
Yasabye abanyarwanda kuzitabira igitaramo ategerejwemo tariki 22 Gashyantare 2019. Ati “Niteguye kuririmbira abanyarwanda n’abandi indirimbo zanjye. Bazaze twishimiye mu ndirimbo z’urukundo, nzaririmba “Flamme” yakunzwe cyane n’izindi nyinshi. Ndizera abanyarwanda n’abandi bazishimira igitaramo cy’umwimerere.”
Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 20 Gashyantare 2019, Slai aragirana ikiganiro n’itangazamakuru.
Igitaramo cya Kigali Jazz Junction yatumiwemo azahuriramo n’abanyarwanda Yverry ndetse n’itsinda rya Neptunez Band. Umushyushyarugamba (MC) muri iki gitaramo n’umunyarwenya Michael Sengazi.
383 total views, 1 views today