Ifoto Mimi Mirage yashyize hanze mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko ikomeje kuvugisha benshi

Umunyamideli w’umunyarwandakazi  Mimi Mirage uba ku mugabane w’iburayi  kuri uyu munsi yihizihizaho isabukuru   ye y’amavuko  yashyize hanze ifoto ikomeje kuvugisha benshi  ku mbuga nkoranyambaga ze .

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane   mu Rwanda ubwo habaga amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda  aho yari ashyigikiye  Miss Mwiseneza Josiane  waje no  gutorwa n’uwakunzwe na banyarwanda aho yaje kumuha  Impano y’imodoka  ndetse akanamwemerera ko azajya akomeza kumufasha  mu bikorwa bye .

Mimi mirage ubusanzwe wibera ku  mugabane w’iburayi aho akorera akazi k’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’imideli   nyuma yo gushyira ifoto ye  igaragaza imiterere y’umubiri we  yahise anatangaza ko kuri uyu munsi afite  isabukuru y’amavuko .

 Benshi  mu bamukurikira ku mbuga  nkoranyambaga bakibona iyo foto bagiye bashyiraho ibitekerezo byinshi bitandukanye  aho bamwe bamubwiraga ko ateye neza abandi   bakamwifuriza isabukur nziza

Bamwe mu nshuti ze batashatse ko amazina yabo atangazwa  hano batubwiye ko uyu mukobwa buri mwaka akunda gutungurana agategura  ibirori byoi kwiziiza  isabukuru ye  ahantu  hahenze mu bice bimwe na bimwe  ku mugabane w’uburayi n’uyu mwaka bika aruko bimeze kandi  nawe nkuko yabitangaje  ngo  yishimira kubona buri mwaka hari ikintu   agenda yunguka mu buzima bwe  harimo no kuba ibikorwa bye  bikomeza kugenda  byaguka cyane .

Ubusanzwe bimwe mu bikorwa bya Mimi Mirage bizwi hano nuko ahafite amaduka yambika abagore ndetse akaba afite  nirindi tsinda  ahuriyrmo  n’inshuti ze  ryo gufasha abatishoboye harimo no  kugeza  ku barwayi badafite ababitaho ubufasha  bwo kwivuza  ndetse no kubaho.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *