Ifoto ya Kitoko Bibarwa asomana nuwo bivugwa ko ari umukunzi ikomeje kuvugisha benshi

Kitoko Patrick Bibarwa ni umwe  mu bahanzi bamaze igihe muri muziki nyarwanda  kitari munsi y’imyaka 10 uyu  musore wibera ku mugabane w’uburayi muri iyi  minsi bir kuvugwa ko yaba ari mu rukundo  n’umukobwa  bazarushingana mu mpera z’uyu mwaka akaba yabishimangiye ashyira hanze ifoto bari gusomana igatuma benshi bavuga ko none uyu musore yemeye kugaragaza umunyenga  w’urukundo arimo nawe

Kitoko yafashe icyemezo cyo gusohora iyi foto asomana n’uyu mukobwa ku ifoto imuranga kuri konti ya Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 200 nyuma y’uko asohoye indirimbo yise ‘Gahoro’.

Asohora iyi ndirimbo yavuze ko yayituye abakundana by’umwihariko umukunzi we mushya bashobora kurushinga mu Ukuboza 2020.

Mu bihe bitandukanye uyu muhanzi yagendeye kure ibijyanye n’inkuru z’urukundo.

Muri Mutarama 2017 hacicikanye amakuru yavugaga ko ari mu rukundo na Kizima Ngabonziza Joella wakoze kuri Royal TV, ndetse ko biteguraga gukora ubukwe .

Ubwo yari mu Rwanda muri Nyakanga 2017, mu kiganiro na KT Idols, Kitoko yhakanye aya makuru ariko avuga ko ‘bitarenze imyaka ibiri azaba yaramaze kurushinga’.

Yagize ati “Byanze bikunze, buri wese yifuza kugira iherezo ryiza nk’uko nanjye bindi mu mutwe. Nari ndi mu ishuri, ntabwo nari kuzana umugore ngo ajye amfasha gusoma ibitabo, ndakeka bitarenze umwaka umwe, ibiri ndaba ndi umugabo wubatse. Ibiri ntabwo nayirenza, naba nshaje.”

Icyo gihe yavugaga ko ari mu mwaka w’igeregezwa ko nta mukobwa arabwira ko akunda, ati “Ndacyari mu mwaka w’igerageza cyangwa nabo baracyangerageza, ntabwo ndafata icyemezo ngo ngire umuntu mbwira aya magambo ijana ku rindi, ariko mfite abakobwa mvuga nti nshatse umugeni nakura muri aba […] Baba bahari ariko ntawe ndabwira aya magambo ngo mfate icyemezo.”

Mu 2016 Kitoko yerekanye umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka itanu yabyaye witwa Bibarwa Shilon.Bivugwa ko yamubyaranye n’umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo yise ‘Ikiragi’ iri mu zakomeje izina rye.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *