
Ku mugoroba wo ku wa 30 ukuboza 2018 I Gikondo muri ambassadors Park nibwo habereye igitaramo cyiswe Gikondo Idols cyari cyateguwe n’umuhanzi ukunzwe Auddy Kelly aho yari yahuje ibyamamare muri muzika ndetse no muri siporo ahaje kugaragara umuhanzi Yvan Buravan weretse urukundo n’inkumi nyinshi.
Nkuko b biteganyijwe iki gitaramo cyagombaga gutangira kw’isaha ya Saa Cyenda z’amanywa aho byari biteganyijwe ko ibyo byamamare bikomoka I Gikondo byagombaga guca ku itapi itukura ariko siko byaje kugenda kubera impamvu za bimwe mu byamamare bitabashije kubonekera iki kuko byinshi byari bifite akazi aho byaje gutangira neza ahagana I saa mbiri z’ijoro aho umushyushyarugamba Irasa Jalas yageze ku rubyiniro atangira kuganira nabari bitabiye icyo gitaramo ari nako ahagamara ibyamamare ngo bice kuri tapi itukura ari nako byagendaga bivuga uko bifata agace ka Gikondo aho bavuka ari nako abahanzi bacishagamo bakaririmbira abafana babo .
Nyuma yo gutambuka no gusuhuza bafana babo abahanzi biganjemo abi inshuti za Auddy Kelly nka Alyn Sano,Mc Tino,Gabiro Guitar ndetse n’abandi bakia\zamuka bagiye baririmbira abaraho indirimbo zitarenze ebyiri ari nako bifotozanya n’abafana babo banasangira ibyo kunywa no kurya .
Ibintu rero byaje guhindura isura ubwo umwami w’injyana ya Rnb mu Rwanda yahageraga ahagana kw’isaha ya saa Tanu’igice maze inkumi nyinshi zaraho zikiterera ibirere zikamugaragariza urukundo rudasanzwe gusa icyatunguye abantu nuko atabashije kubaririmbira kubera yari afite ikibazo cy’uburwayi gusa mw’ijambo yagejeje kubari aho yababwiye yuko aterwa ishema no kuba ari umwna uvuka I Gikondo akaba ari naho yakuriye bikaba biri mubyatumye yifuza gusangira nabo no kuza kubifuriza umwaka mushya wa 2019.
Yvan Buravan amaze gushimira ibyamamare bikomoka muri Gikondo hakurikiyeho umuhango wo gutaha kumugaragaro akabyiniro ka AP Club kuri ubu kari mu maboko y’Umuhanzi Auddy Kelly wanashimiye abari bitabiriye ubutumire bwe anabizeza ko ubu ibintu bigiye guhiduka cyane ko ubu ari igihe cyo gukora cyane anabasaba ko uko bazajya babona akanya bazajya baza kuruhukira ndetse no gutaramira muri ako kabyiniro ke gashya .