Ihere ijisho Kapiteni w’Amavubi uherutse kwambikwa impeta nuwo bahuje igitsina-AMAFOTO

Imwe mu nkuru zavugishije benshi, ni iya Tierra Monay Henderson, akaba kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino Basketball kubera ko yeruye ko ari umwe mubera ababana bahuje igitsina benshi bita ‘Ubutinganyi’ ndetse yanamaze kwemerera mugenzi we Amanda Thompson ko bazabana.

Uyu muco ntabwo umenyerewe mu Rwanda, ndetse benshi babifata nk’ishyano ryacitse umurizo, gusa kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihari rihana aba bantu babana bahuje igitsina, kimwe n’uko Leta itegeze itangaza ko byemewe.

Tierra Monay Henderson w’imyaka 34 usanzwe uba muri Romania ari naho akina uyu mukino wa Basketball mu ikipe ya Constanta, ariko akaba afite n’ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari mu Rwanda muri uku kwezi ayoboye bagenzi be mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika mu bagore kizabera muri Cameroun muri Nzeri 2021.

Iyi tike yaje kwegukanwa na Kenya yatsinze Misiri ku mukino wa nyuma, ni mu gihe u Rwanda rwabonye umwanya wa 3, nyuma y’iri rushanwa nibwo hataniye kujya hanze amafoto y’uyu mukobwa yo muri Gicurasi 2021 ubwo Thompson yamusabaga kuzamubera umugore na we akabyemera.

Ibi byatumye bikurura ikiganiro mpaka aho bamwe bavuze ko ari uburenganzira bwabo, ni mu gihe abandi bavuze ko atari umuco ukwiye mu Rwanda, Munyakazi Sadate we wahoze ayobora Rayon Sports yasabye ko yakwamburwa Ubwenegihugu.

Tierra Monay Henderson

Ni we kapiteni w’ikipe y’abagore kuri ubu muri Basketball

Kuba yikundira uwo bahuje igitsina benshi bahamya ko ari amahitamo ye, ni mu gihe abandi bavuga ko bidakwiye i Rwanda

Inseko ye inyura benshi

Ni umukobwa wambara akaberwa

Thierra Henderson uyu munsi yihariye imitwe y’inkuru mu Rwanda

Tierra yanakinnye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Thompson aheritse kumwambika impeta ya fiancailles

 7,415 total views,  1 views today

Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.