ikigo cy’igihugu cy’ubuzima cyatangaje ko abakize Coronavirus bashobora kuzifashishwa mu kuvura abandi bayanduye

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC)  cyatangaje ko abakize Coronavirus bashobora kuzifashishwa mu kuvura abandi bayanduye aho hari gukorwa ubushakashatsi ku budahangarwa ku buryo hari igice cy’amaraso kigizwe n’amazi ari nacyo gitwara abasirikare barwanya indwara “Plasma ” cyabakize gishobora kuzifashishwa mu kuvura abandi.

Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, yari Umuhinde ukorera rimwe mu mashami ya Loni mu gihugu wari uvuye mu Mujyi wa Mumbai. Kuva icyo gihe mu gihugu hamaze kuboneka abantu 336 banduye mu gihe muri bo abakize bangana na 238.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko abakize Coronavirus, bashobora kuba barakoze ubudahangarwa bumwe bushobora no kuzakenerwa mu kuvura abandi.

Ati “Bashobora kuzatuviramo umuti uvura n’abandi aho kugira ngo tubahahane. Ikindi turi gupima ubungubu ni ukureba niba barakoze abasirikare b’umubiri barwanya Coronavirus. Ibipimo bya mbere twari twabonye ni uko hari abasirikare baza mu gihe gito n’abandi baza bitinze”.

Yakomeje avuga ko bishoboka ko abakize Coronavirus hari abo abasirikare batinda, hari abaza vuba, hari n’uwo bishobora kubaho ko atagira abo basirikare bamurinda ariko nta virusi afite.

Ati “Bariya bantu rero tuzakomeza tubakurikirane kugira ngo tumenye neza ubudahangarwa bwabo mu Rwanda, aho dutuye, bushobora kuba butandukanye n’ubw’abari mu Bushinwa, mu Burayi, cyangwa muri Amerika. Ibyo nabyo abashakashatsi turi gukorana ahangaha barabikurikirana”.

Ubu kugira ngo abantu basezererwe mu bitaro mu Rwanda nyuma yo gukira Coronavirus, babanza gupimwa virus mu maraso, ariko hanarebwa niba umubiri wabo warakoze abasirikare bahagije bo kuwurinda.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Blackcat Thierry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *