
Kuri iki cyumweru taliki ya 15 Kamena 2019, nibwo hari habaye umukino wa gicuti wahuje ikipe y’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda[ Rwanda Showbiz Fc] ndetse na Premier Family F.C ibarizwamo bamwe mu bantu bazwi mu myidagaduro nka Ishimwe Clement nyiri Kina Music ndetse na Zizou Alpacino ukorera muri Monster Record n’abandi.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 8:30. impande zombi zisatirana ku izamu gusa ku munota wa 18’ w’umukino ikipe ya Premier Family Fc yashyizemo igitego cyayo cya Mbere. Ku ruhande rw’abakinnyi b’imyidagaduro bahise babona ko ibintu bitoroshye batangira gusatira izamu gusa biba iby’ubusa.
Ku munota wa 28’ umukino nibwo bashyizemo igitego cya kabiri batangira gufunga urubuga rwabo rw’amahina kugirango hatagira umukinnyi w’imyidagaduro ubaca mu jisho ngo abatsinde igitego. Igice cya mbere cyarangiye iyi kipe ifite ibitego 2 ku busa bw’ Abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda.
Igice cya kabiri kigiye gutangira ikipe ya Premier Family Fc yasimbuje abakinnyi bayo bagera ku 10 mu rwego rwo kugirango bataza gutsindwa mu gihe ku ruhande rwa Rwanda Showbiz FC bo basimbuje mu gihe babonaga ko hari aho bitari kugenda neza.
Ku munota wa 64’ w’umukino nibwo bangoye gushyiramo igitego cya 3 , Rwanda Showbiz FC batangira gucika intege bumva ko bibarangiriyeho bakomeza kurwana uko bashoboye ngo barebe ko bakwishyura gusa biranga. Umukino utuje urimo ubwenge, gusatira izamu biri mu bintu byakorwaga cyane na Premier Family F.C dore ko uwihereye amaso uyu mukino ariwe waguha ukuri kw’ibyahabaye dore utabura kuvuga ko iyi kipe yarushije iyindi ku buryo bugaragara kandi irimo abantu ubona ko bakuze.
Ku munota wa 84’ bongeye gushyiramo igitego cya 4 aho cyatewe n’umunyezamu wafashe umupira nabi ukamuca mu myanya y’intoki dore ko ari igitego cyababaje abakinnyi bo ku ruhande rw’imyidagaduro aho batiyumvishaga ukuntu uyu musore umupira wamuciye mu myanya y’intoki.
Umupira ubura igihe gito ngo urangire nibwo iyi kipe yongeye guca mu rihumye abakinnyi b’imyidagaduro babatsina ikindi gitego cya 5 umupira urangira gutyo.
Nyuma y’umukino amakipe yombi yicaye hamwe araganira gusa ku ruhande rw’ Premier Family F.C bemeza ko iyi kipe bakinnyi batari bazi ko ibaho ndetse babatera imbaraga bababwira ko nibakomeza imyitozo neza ikipe yabo izakomera kuko igaragaramo abasore bakiri bato ndetse bongeraho ko bishimiye imyitwarire yabo ugereranyije n’abandi bakinnye mu bihe byatambutse.
Ku ruhande rwa Rwanda Showbiz FC babwiye Premier Family Fc ko bagiye gukaza imyitozo nyuma bakazongera kubatumira bakongera bagakina.Premier Family Fc batajuyaje babyemeye babwira ko babyiteguye ndetse ko ntakabuza bazitabira ubutumire bwabo.
Umuyobozi wa Rwanda Showbiz FC Rutaganda Joel yashimiye abakinnyi bose muri rusange bagaragaje ubwitange bwabo ndetse ashimira bamwe mu bafatanyabikorwa bayo barimo Magasin Sports Class ibatera inkunga mu bintu byinshi birimo imyenda yo kwambara ,imipira yo gukina n’ibindi ndetse na Label ya KIKAC Music ihagarariwe na Dr Kintu idahwema kubava inyuma yaba mu ntsinzi ndetse no gutsindwa aho yabijeje ko ubutaha bazabereka umukino mwiza ndetse uryoheye amaso.