Imbyino zihariye mu birori bifungura FESPAD yahuje abo mu bihugu bitandatu (Amafoto)

Iserukiramuco ry’Imbyino Nyafurika, FESPAD, ryafunguriwe mu Mujyi wa Kigali mu birori byagaragayemo amatsinda azobereye mu kubyina yo mu bihugu bitandatu biri mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ibi birori bifungura FESPAD ku nshuro ya cumi mu myaka 20 imaze itegurwa byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 29 Nyakanga 2018. Byasururukijwe n’imbyino zo mu bihugu bitandatu ari byo Burkina Faso, Congo, DRC, u Rwanda, Ethiopia na Senegal.

Abitabiriye iki gikorwa cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro bari mu ngeri zitandukanye kuva ku bato, urubyiruko ndetse n’abakuze by’umwihariko n’abaturutse hanze y’u Rwanda baherekeje amatsinda y’imbyino yo mu bihugu byabo.

Ibi birori byanakurikiwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose; Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka; Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana n’abandi batandukanye.

Hari kandi n’abayobozi b’abashyitsi barimo Minisitiri w’Umuco muri Senegal, Abdou Latif Coulibaly; Minisitiri w’Umuco n’Ubuhanzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Astrid Madiya Ntumba ndetse na Angela Martins, Umuyobozi ukuriye ibikorwa by’Umuco muri Komisiyo ya AU.

Mu ijambo rifungura FESPAD, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira iri serukiramuco ndetse mu minsi itanu rizamara Abanyarwanda bo mu bice bitandukanye bakaba bishimiye kwakira abashyitsi baje bagahuza umuco n’imbyino zizihira benshi za Afurika.

Yagize ati “Birazwi cyane ko imbyino ari umuyoboro imico itandukanye ihuriramo zikanahuza abantu. FESPAD ifite intego yo kubaka ibiraro bihuza imico binyuze mu mbyino za Afurika no kugaragaza indangagaciro dusangiye .”

Angela Martins wari uhagarariye Komisiyo ya AU, mu ijambo rye atanga indamutso y’uyu muryango ku bitabiriye FESPAD watangije, yavuze ko ubutumire bahawe ari ubw’igiciro. Yashimiye u Rwanda ku buryo rutegura iki gikorwa kuva mu myaka 20 ishize gitangijwe.

Ati “Munyemerere nshimire n’abahagarariye ibihugu byabo hano bigize AU basubije yego ku Banyarwanda na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ku butumire bwo kwishimira umurage wacu n’umuco muri FESPAD n’Umuganura binyuze mu muco n’inganda z’ubuhanzi n’imbyino.”

Yongeyeho ati “Umugabane wa Afurika ufite umugisha wo kugira umurage w’imico ikungahaye ishobora kwifashishwa mu gukomeza ubumwe bwayo, kwamamaza umuco w’amahoro, kwishyira hamwe no gufatanya mu bihugu bigize AU mu kwamamaza ibiri mu gisata cy’umuco.”

Ibi birori byasusurukijwe n’imbyino zitandukanye, ku rubyiniro habanje itsinda Shinning Stars, abagize Itorero Urukerereza na bo bakanyuzaho mu mudiho w’ingoma n’imbyino za Kinyarwanda. Hanigaragaraje Itorero Intayoberana ryerekanye ubuhanga mu mbyino bise “Africa” ihurije hamwe izo mu mico itandukanye y’uyu mugabane.

Ababyinnyi n’abacuranzi baturuka mu bihugu bitandukanye byitabiriye iri serukiramuco bahawe umwanya wo kwerekana umuco w’iwabo barishimirwa cyane mu mbyino zivanzemo ubufindo bwihariye zo muri Burkina Faso, Congo Brazaville, RDC, Senegal ndetse na Ethiopia.

 

Abaturutse mu bihugu byitabiriye FESPAD bagaragazaga ubufindo budasanzwe

Itorero Urukerereza ryongeye kwizihira benshi mu mbyino yitwa “Urusengo” yo mu Majyaruguru y’u Rwanda ndetse n’umuhamirizo w’Intore. Ibi birori bifungura FESPAD byakurikiwe n’igitaramo gikomeye cyahuje abahanzi barimo Knowless, Bruce Melodie na Zao Zoba wo muri Congo Brazaville.

Iri serukiramuco ry’imbyino rizamara iminsi itanu kuva ku wa 29 Nyakanga kugeza ku wa 3 Kanama, rizagaragaza umuhamirizo w’Intore, imbyino za Rumba, umuziki wa Djembe n’indi mico itandukanye. Ababyinnyi batangiriye i Nyarugenge bazanyura mu tundi turere tw’u Rwanda turimo Rwamagana, Musanze, Rubavu, Huye n’i Nyanza ahazabera ibirori by’Umuganura ku rwego rw’Igihugu.

 

Angela Martins wari uhagarariye Komisiyo ya AU yashimiye ibihugu byitabiriye iri serukiramuco n’u Rwanda rwaryakiriye

 

Banataramye bya Kinyarwanda

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose

 

Ibirori by’imbyino byakurikiwe n’igitaramo cy’abahanzi barimo Zao Zoba

 

Iki gikorwa cyakurikiwe n’abayobozi batandukanye barimo abo mu Rwanda n’abashyitsi

 

Imbyino zihariye nizo zaranze itangizwa rya FESPAD

 

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Gashumba Diane

 

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary

 

Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana ari mu bakurikiye ibirori bifungura FESPAD

 

 

 

 

 

 

Sandrine Isheja wari uyoboye ibi birori nk’umushyushyarugamba

 

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Admin

Kalisa John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *