IMF yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 100$ zo kurwanga Corona Virus

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemereye u Rwanda akayabo ka miliyoni 109.4 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 100 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, nk’inguzanyo y’ingoboka izarufasha mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus. U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyemerewe aya mafaranga y’inguzanyo.

Abagize akanama nshingwabikorwa ka IMF, kuri uyu wa Kane nibwo bemeje ko kagomba guha u Rwanda inguzanyo y’ingoboka (Rapid Credit Facility)izafasha iki gihugu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ubuyobozi bw’iki kigega Mpuzamahanga cy’Imari, buvuga ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’ibihugu muri rusange kandi hakaba hasabwa ubushobozi bufatika kugirango ibyo bihugu bihangane nacyo.

IMF ikomeje kandi gukurikiranira hafi u Rwanda kuburyo n’ubundi bufasha n’inyunganizi rwazakenera bakomeza kuruba hafi no kurufasha.

Mr. Tao Zhang, Umuyobozi wungirije w’akanama nshingwabikorwa ka IMF akaba ari nawe muyobozi mukuru w’agateganyo, ubwo bigaga ku byo kuba baha u Rwanda iyi nguzanyo y’ingoboka yagize ati: “Icyorezo cya Covid-19 cyagushije ubukungu bw’u Rwanda, gituma hari amafaranga menshi iki gihugu gisabwa kwishyura byihuse. Mu kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo u Rwanda rwafashe ingamba zihuse zagize ingaruka ku bice byose by’ubukungu. Ntibizwi neza igihe iki cyorezo kizamara, bivuga ko kugwa k’ubukungu bishobora kugera kure”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iyi nguzanyo y’ingoboka izafasha u Rwanda mu bintu bitandukanye birimo ibijyanye n’ubuzima ndetse no gufasha ingo zizagira imibereho mibi ishingiye ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Iki kigega kandi gishima ingamba za Banki Nkuru y’u Rwanda muri ibi bihe zigamije kurengera ubuzima n’imibereho y’Abanyarwanda, iyi nguzanyo y’ingoboka bagasanga izafasha BNR guhora yiteguye kubona amafaranga mu gihe cyose yakenerwa byihuse muri ibi bihe igihugu gishishikajwe no kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.

JPEG - 261 kb

John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ishimwa na IMF uko yitwaye muri ibi bihe

Hari ibihugu byinshi bya Afurika byasabye IMF inguzanyo y’ingoboka ariko u Rwanda nicyo gihugu cya mbere cyemerewe mu gihe ubundi busabe bw’ibindi bihugu burimo kwigwaho.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *