
Mu Ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 19 Mata 2019 umuhanzikaziAsinah Erra aherekejwe na Jack B bakoze igitaramo cy’amateka bari bise Deshire party cyabereye mu kabyiniro gakunzwe I Huye kazwi nka Diamond Club .
Kw’isaha ya saa sita nibwo Abahanzi Asinah ,Jack B n’itsinda rinini ririmo abanyamakuru ndetse na Dj Anita basesekaye mu mugi wa Huye aho bari bategerejwe n’abantu benshi cyane ku kabyiniro ka Credo Hotel
Bakihagera Anita Pendo uzwi nk’umushyushyarugamba akaba numwe mu badj Bakomeye mu Rwanda yahamageye Umuhanzi Jack B ku rubyiniro mu mbyino ze nyinshi zimuzwiho atangira gushimisha abaraho maze amashyi barayamuha koko mu ndirimbo ze nka Diaspora,Ndabaruta, Mumparire, Ibara Ryera yabyinnye karahava aho yaje kuva ku rubyiniro ubona abantu batabishaka.
Muri icyo gitaramo byagaragaye ko uyu mukobwa ukora injyana ya Dancehall byagaragaye ko yati yiteguwe byo mu rwego rwo hejuru kabone ko ubwo yageraga ku rubyiniro ahagana kw’isaha saa saba n’igice abantu bari bakubise buzuye maze nawe mu ndirimbo ze Mapenzi,Irijoro,Game Over n undi wowe nizindi nyinshi yabyinishije umubiri we wose ndetse biza kurangira bamwe mu bari aho kwihangana birabannaira maze bamusanga ku rubyinniro baramubyinisha karahava . Nyuma yo kuva ku rubyiniro Dj Anita Pendo washimishije abantu aho nawe yakomeje kuvangavanga umuziki ari nako aganiriza abri bitabiriye icyo gitaramo yaje guhamagara umuhanzi Dee Rugs wanakoranye na Asina