
Umuririmbyi ukomeye muri Uganda, Sheebah Karungi yakoze igitaramo cyiganjemo kwambara mu buryo budasanzwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Igitaramo cya Sheebah Karungi yacyise ‘Omwoyo’, cyabereye ahitwa Hotel Africana ahari hateraniye abakunzi b’umuziki we batabarika. Yagiteguye ku bufatanye na Musa Kavuma usanzwe ategura ibitaramo bikomeye, giterwa inkunga na Bukedde TV One.
New Vision yatangaje ko Sheebah Karungi yerekanye ko ari umwe mu bahanzi b’igitsinagore bafite imbaraga n’ubuhanga mu muziki wa Uganda.
By’akarusho, uyu mukobwa ukunzwe kwikomwa n’Inteko Ishinzwe umuco muri Uganda, yari yambaye mu buryo budasanzwe. Mu nshuro zose yageze imbere y’abafana, Karungi yagaragaye mu myambaro mito, irabagirana kandi imufashe cyane.
Mu minota ya mbere, Sheebah Karungi yaririmbye yambaye imyenda isa n’umubiri we kandi imufashe cyane ku buryo hari abaketse bwa mbere ko yaje yambaye ubusa.
Muri iki gitaramo, uyu muhanzi wakunzwe cyane muri ‘Wankona’ yashyigikiwe na bagenzi be barimo Spice Diana, Aziz Azion, Vinka , Gravity Omutujju n’abandi benshi.
Sheebah yaririmbye indirimbo ze zakanyujijeho mu gihe gishize anaririmba inshashya zirimo Wekkend, Go Down Low, Jordan, Binkolera, Ice Cream na Omwooyo.

Uyu muhanzi wo muri TNS[Team No Sleep], yanashyize hanze indirimbo ze ebyiri zifite amashusho zirimo ‘Osobola ‘ yakoranye na Leila Kayondo na ’Exercise’ yafatiye amashusho ubwo aheruka muri Amerika