Imijyi 5 Isurwa cyane muri Afurika (Amafoto )

Hashingiwe ku basura iyi mijyi, uburyo bwo kubaho, kuzamuka k’ubukungu bw’iyo mijyi no gukomera ku muco w’abatuye ibihugu iyo mijyi iherereyemo biri mu bigenderwaho mu ikorwa ry’urutonde ngarukamwaka.

Ikigo MasterCard cyashyize ahagaragara imijyi 5 isurwa cyane kurusha indi ku mugabane w’Afurika mu kitwa ” Mastercard’s 2017 Global Destination Cities Index” nkuko tubikesha Africa news.com


Miguel Gamino umuyobozi wungirije wa MasterCard avugako uko imijyi irushaho gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya abagana iyo mijyi biyongera bakuruwe n’umwihariko wa buri mujyi.


1. Lagos: umurwa mukuru wa Nijeriya. Iri ku isonga muri uyu mwaka aho isurwa n’abanyamahanga 1.500 mu ijoro. Nibura bamwe muri aba bahaguma amajoro 7 bagakoresha amafaranga yo kubaho asaga amadolali 57 ku ijoro.

 


2. Dakar: Ni umurwa mukuru wa Senegali, isurwa n’abanyamahanga basaga 800 mu ijoro bakamara nibura amajoro abiri n’amasaha 3. Bakoresha amadolali 165 ku ijoro.


3. Kampala: Ni umurwa mukuru w’ubugande isurwa n’abanyamahanga ibihumbi 10 mu ijoro na magana atanu bahamara nibura amajoro 7 bagakoresha amadolali 168 ku ijoro.


4. Nairobi: Ni umurwa mukuru wa Kenya. Isurwa n’ibihumbi bine by’abanyamahanga mu ijoro bahamara nibura amajoro 13 bagakoresha amadolali 50 ku ijoro.


5. Accra: Ni umurwa mukuru wa Gana( Ghana). Isurwa n’abanyamahanga ibihumbi 4 mu ijoro bakamara amajoro 10.5 bagakoresha amadolali y’amerika asaga132 ku ijoro.
Mbarubukeye Etienne

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *