
Polisi yo mu Bwongereza iri gukora iperereza nyuma yo gutahura imirambo y’abantu 39 yasanzwe muri kontineri y’ikamyo mu Majyepfo y’icyo gihugu.
Polisi yatangaje ko iyo kamyo bishoboka ko yari iturutse muri Bulgaria, umushoferi wari uyitwaye yahise imuta muri yombi imukekaho kubigiramo uruhare.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Essex iyo kamyo yafatiwemo, Andrew Mariner, yavuze ko ari igikorwa kibabaje cyahitanye umubare munini w’abantu, ndetse ko iperereza ryimbitse riri gukorwa kugira ngo bamenye inkomoko y’abishwe.
Ati “Twizeye ko ikamyo yaturutse muri Bulgaria ikinjirira Holyhead ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukwakira. Turimo gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mu iperereza.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yavuze ko yababajwe n’icyo gikorwa cya kinyamaswa ndetse ko iperereza rikomeje mu gushakisha ababigizemo uruhare nk’uko byatangajwe na Deutsche Welle.
Bikekwa ko ibyabaye bifite aho bihuriye n’icuruzwa ry’abantu. Abantu 38 bari bari muri iyo kamyo bari bakuru naho undi umwe ni ingimbi.
Muri Kamena 2000, abashinwa 58 b’abimukira bagaragaye mu ikamyo bapfuye bahejejwe umwuka mu gace ka Dover kari mu Majyepfo y’u Bwongereza. Harokotse abantu babiri. Uwari utwaye iyo kamyo yahise afungwa ashinjwa ubwicanyi.