Imodoka 25 zihenze cyane za Visi Perezida wa Guinea Equatoriale Teodoro Nguema Obiang Mangue zatejwe cyamunara

Ku munsi w’ejo  ku cyumweru  igihugu cy’Ubusuwisi cyagurishije muri cyamunara imodoka 25 za Teodorin Obiang  umuhungu wa Perezida Teadoro Obiang Nguema wa Guinée Equatoriale, akaba ari na Perezida w’icyo gihugu

Iki icyemezo cyafashwe nyuma y’uko muri Gashyantare Ubushinjacyaha bw’u Busuwisi bwemeye gufunga ikirego Teodorin n’abandi bantu babiri baregwagamo kwigwizaho imitungo no gukoresha nabi umutungo w’igihugu.

Mu mategeko ahana y’u Busuwisi, ubushinjacyaha bushobora guhagarika ikirego igihe umuntu yemera guhita atanga indishyi ifite agaciro kajyanye n’ibyaha byatuma akatirwa n’inkiko.

Izi modoka zagurishijwe kuri iki Cyumweru zimaze igihe zarafatiriwe n’ubutabera i Genève. Ni izo mu bwoko bw’imodoka zinyaruka cyane, zirimo Ferrari zirindwi, Bentley eshanu, Maserati imwe na Aston Martin imwe, Lamborghini eshatu na McLaren imwe.

Zifite agaciro ka miliyoni zisaga $18.7 zikaba zirimo nka Lamborghini Veneno Roadster y’umweru ifite agaciro kari hagati ya miliyoni $5.2- $6.2 na Ferrari hybride y’umuhondo igura asaga miliyoni $2.6.

Izi modoka zafashwe nyuma y’uko mu 2016 Teodorin yatangiye gukurikiranwa n’inkiko ku mitungo yigwijeho, harimo iyo afite mu Bufaransa. Mu 2017 yaje guhamwa n’icyaha cyo kwigwizaho umutungo akatirwa igifungo gisubitse cy’imyaka itatu n’ihazabu isubitse ya miliyoni 30 z’amayero, ariko arajurira.

Icyo gihe yashinjwaga ibyaha by’iyezandonke yaketsweho nyuma yo gutahurwaho gukoresha amafaranga aruta umushahara we ku mwaka inshuro zirenze 1000, akagura inzu y’amagorofa atandatu mu murwa mukuru Paris, imodoka zihenze n’ibindi.

Nyuma yo kugurisha izi modoka, ayo mafaranga azashyirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage muri Guinée équatoriale.

Gusa iyi cyamunara yavuzweho byinshi kubera ko izi modoka zitari zashyiiweho igiciro kitagomba kugibwa munsi, ku buryo Guverinoma ya Malabo ivuga ko byashobokaga ko hari gukoreshwa uburyo butuma haboneka amafaranga menshi kurushaho.

Mu gihe Guinee ari kimwe mu bihugu bikennye, Teodorin Obiang Mangue Nguema yakunze gushinjwa kwinezeza mu mafaranga yiba igihugu, nk’aho muri Nzeri 2018 yafatiwe ku kibuga cy’indege muri Bresil afite amafaranga n’indi mirimbo y’agaciro byose bihwanye na miliyoni 16 z’amadolari.

Teodorin wavutse mu 1968 ni umuhungu wa Teodoro Obiang Nguema Mbasogo uyobora Guinée Equatoriale. Kuva mu 2016 ni Visi perezida wa mbere w’iki gihugu, umwanya yagiyeho nyuma y’imyaka ine ari visi perezida wa kabiri ndetse afatwa nk’uzasimbura Se kubera urwego amaze kugeraho nk’umunyapolitiki na General mu ngabo za Guinée Equatoriale.

Yaherukaga gukurikiranwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku byaha byo kunyereza umutungo, kugeza ubwo mu 2014 yemeye guhara inyubako ya miliyoni $30 yari atunze mu gace ka Malibu muri California. Amerika yavugaga ko Obiang yahawe na guverinoma umushahara wa $100,000 ariko imitungo ye ikisanga muri miliyoni $300 binyuze muri ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu.

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo amaze imyaka hafi 40 ku butegetsi kuko yabugiyeho mu 1979. Igihugu cye ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu gucukura peteroli nyinshi, ariko imibare yerekana ko igice kinini cy’abaturage bacyo baba mu bukene.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *